Igiterane cya Harvest Africa gitegerejweho ibitangaza “mvejuru”
Umuvugabutumwa ukomoka muri Tanzania Bishop Zachary Kakobe agiye gukorera igitaramo mu Rwanda avuga ko kizaba intangiriro y’ibitangaza bizaturuka ku Mana.
Yabitangaje kuwa gatatu tariki 9 Nzeli 2015, ubwo yamaraga kugera mu Rwanda, aho yahise agirana n’abanyamakuru ikiganiro gitegura iki giterane cyiswe avuga ko Abanyarwanda bazibonera ibitangaza Imana izakora.

Yagize ati “Ndahamanya n’umwuka w’Imana uri muri njye ko Abanyarwanda bazabona ibitangaza bidasanzwe, abarwayi bazakira, abafite ubumuga bazahaguruka. Icyo basabwa gusa ni ukwizera Yesu nk’umwami n’umukiza wabo.”
Yakomeje atangaza ko n’ubwo muri ibi bihe hari kuvuka abahanuzi b’ibinyoma benshi, bagenda bitwaza ijambo ry’Imana bakayobya abantu, ntihagire umusaruro bagaragaza, igihe cyari kigeze ngo Imana igaragaze ukuboko kwayo mu Rwanda no muri Afurika muri rusange.

Ati “Igihe ni iki Imana yageneye abanyafurika by’umwihariko Abanyarwanda biciye muri iki giterane cya Harvest Africa kugira ngo bakire umugisha uyiturukaho.”
Apostle Nkurunziza François uyobora amatorero ya Bethel mu Rwanda uzakira iki giterane kizatangira tariki 11 kigasozwa tariki 13 Nzeri, yakanguriye Abanyarwanda kuzaza ari benshi muri iki giterane, kuba abahamya b’impuhwe n’urukundo Imana ifitiye abanyarwanda.

Ati “Nimushaka muzararike abantu bose bafite ibibazo byananiye abaganga, bamwe basezerewe ku bitaro bategereje gupfa mubazane bazakira mu izina rya Yesu.”
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ko mutatubwira aho kirimo kbra se?!
mwibagiwe kubwira abantu ahoicyogiteranekizabera