Ibintu 10 bituma abirabura bishimira gusohokana n’abazungukazi

Abantu benshi cyane cyane abakora mu mahoteri n’amazu yakira abagenzi, bavuga ko nubwo abagabo b’abirabura badahitamo gushaka abagore b’abazungu, bakunda gusohokana nabo mu gihe cyo kwishimisha kurusha uko bahitamo abiraburakazi bene wabo.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru La Scandaleuse, hari bimwe mu byagaragajwe bitera abagabo birabura ayo mahitamo nkuko byagaragajwe n’uwitwa Gold Digger.

10. Abazungukazi ngo bakundirwa imisatsi yabo itagorana igatuma birekura nko ku bakunda koga, mu gihe abirabura kazi bata igihe barwana n’uko imisatsi yabo itajyaho amazi ntibite kuwo basohokanye. Uko kwisanzura kw’abazungukazi rero ngo kuryohera abagabo.

9. Abazungukazi ngo ntibakunda gusubiza cyane iyo umugabo ababajije. Iyo umugabo agize icyo amusaba cyane cyane amutegeka umugore ntatindiganya mu gihe abiraburakazi batinda kwemera. Ariko ngo ibi si kubazungukazi bose.

8. Ngo kwerekana (presenter) umuzungukazi ku bantu b’incuti byorohera umugabo kurusha kwerekana umwiraburakazi, kuko aba bo hari n’ubwo babyanga cyangwa ibyo ubasabye ntibabikore kubera kugira isoni ukaba waseba.

7. Abazungukazi ngo baba bitwara neza mu buriri kuko icyo umugabo amusabye agikora bigatuma aryoherwa, kandi gusohoka kwinshi kukaba kuganisha aho ngaho.

6. Kubera imibereho myiza ya benshi muri bo ndetse akenshi bakaba baba bifitiye ayabo, abazungukazi ngo ntibakunda gutuma umugabo basohokanye atakaza amafaranga menshi kuko ibyo bakenera byose babyibonera cyangwa baba barabibonye ahandi.

5. Abazungukazi bakunda impano zoroheje ariko zigaragaza urukundo nk’indabo n’ibishushanyo aho kwishimira ibintu bihenze nk’imirimbo n’imyambaro.

4. Ikindi abagabo b’abirabura bakundira abazungukazi ngo ni uko na nyuma yo kugirana ibihe byiza nta bindi bibazo baza kubatura nyuma nk’iby’amikoro n’ibindi.

3. Iyo muri kumwe, umugabo yasuwe, yasuye umugore cyangwa basohotse, ngo abazungukazi ntibitega mu kwita ku bagabo babakorera utuntu tubashimisha nko kubatekera, kumukarabya n’ibindi bigamije kwishimira umugabo.

2. Ngo iyo yakwemereye, umuzungukazi ntashobora kuguteza ikibazo icyo aricyo cyose cyatuma umugabo arakara cyangwa ababara.

1. Ikiruta ibindi byose mu gukururira abazungukazi abagabo b’abirabura, ngo ni uko abazungukazi ari abanyakuri (akwanze cyangwa agukunze, yishimye cyangwa ababaye, anyuzwe cyangwa atanyuzwe) arabigaragaza.

Niyo mpamvu mu gusoza ibi bintu 10 uwitwa Dj FunkMaster Flex kuri internet yagize ati “niba ushaka kwishimana n’umukobwa kandi ntaguteze ingaruka, hitamo umuzungukazi”.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Abazungu Ni Hatari Pe! Bumva Ubukene Bwabirabura

Mushinzimana Valens yanditse ku itariki ya: 24-03-2014  →  Musubize

abazungukazi ntabwo bagora ubuzima

chavez yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

ngo abiraburakazi muraryoshya? ibyo uwo mutype yavuze nibyo kabisa.ahubwo se yakweretse ko ibyo bintu atabizi,kdi iyo afite ifaranga ntakwiteza,barangwa n’amayeri menshi,mbese ntibajya baha agaciro urukundo.icyabo mpa amafaranga, ntembereza,ese ufite akazi, ufite imodoka,utuyehe,simbishaka,simbikunda. ikindi ni uko hagize icyo akwemerera itegure ko 90 per cent hazavamo ibibazo. mbabajwe n’abasore batagira agafaranga

SIFA yanditse ku itariki ya: 9-03-2014  →  Musubize

oya uyu mugabo avugisha ukri, uzahe umwiraburakazi cadeau y,indabo urebe ko atazikujugunya mu maso,mu kinyarwanda ho bahita bagushakira izina, ngo ntupfuka,ntakikuvaho, n,ibindi bizina,.uzasohokane n,umwiraburakazi noneho wishyure nawe y,ishyure, ubwa kabiri ntuzongera k,umuca iryera.no kwirekura mu kwishimisha ibintu byose, babanza kunaga amajosi, kandi baraciye ibintu,w,amukoraho agasimbuka, noneho ukagira ngo n,ukutabimenyera,wagerageza, ugasanga karabaye,ibyo bintu by,amayeriyeri,n,utuntu mu mitwe tw,udu fantesy, baba bakorehsa tumeze nk,imitego ,y,o kwiyerekana uko batari, agira ngo umubone ukundi ,kandi atariko ari,. nareke umukundire uko ari ,nibyo biramba, no kuvugisha ukuri, kwerekana emotion,apana guca ibintu y,agera murugo, akagushishira,kandi avuye kurumana ahandi

kajangwe yanditse ku itariki ya: 26-02-2014  →  Musubize

reka kudusebereza abiraburakazi kuko n’abazungu bazi neza ko ari abambere baryoshya ibintu we

TOTO yanditse ku itariki ya: 25-02-2014  →  Musubize

erega ngo ushaka kurya inyoni ayishakira izina.

kayumba yanditse ku itariki ya: 24-02-2014  →  Musubize

DJ franks uwo sinemeranya nawe ahubwo ntabazi

kriss yanditse ku itariki ya: 23-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka