Hari gutegurwa amarushanwa y’abakobwa bafite amabuno meza kurusha abandi
Mu gihugu cya Bresil hari gutegurwa amarushanwa adasanzwe, agamije gushaka abakobwa bafite amabuno meza kurusha abandi.
Aya marushanwa ari gukurura abantu batari bacye yahawe izina rya Miss Bumbum; nk’uko bitangazwa na www.missbumbumbrasil.com.
Abakobwa b’amahoho bagera kuri 29 nibo bamaze kwiyandikisha bifuza kwitabira aya marushanwa bivuga ko buri Leta mu zigize iki gihugu ifite umukobwa uyihagarariye.
Amarushanwa kuri aba bakobwa azakorerwa kuri interineti nyuma 15 ba mbere bazajya mu cyiciro cya nyuma cy’amatora azaca kuri televiziyo kuwa 30 Ugushyingo i Sao Paulo.

Amabuno cyangwa se "bumbum", nk’uko abanyabresil bakunda kuyita, ngo ni kimwe mu bintu aba baturage bibandaho cyane mu bwiza bwabo ndetse usanga mu mihango, ibirori ndetse no mu mbyino bakunda kubyinisha amabuno n’igice byo hejuru yaho.
Kugeza ubu, abakobwa bo muri Bresil bakunda kuvugwaho kugira ikibuno n’amatako byiza, ari nayo mpamvu banafite umwihariko w’aya marushanwa.
Abazatsinda aya marushanwa bazahembwa ibintu bitandukanye harimo amafaranga agera ku madorali 2.500 uwa mbere, 1.500 uwa kabili naho uwa gatatu ahembwe amadorali 1.000.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
mubisohore tubirebe
yemwe nagahomamunwa ese ibi nibintu? nugusenga cyane ntibizagere murwatubyaye.
bose bafite amabuno akomemeye kdi amabuno meza nayoroshe.
yewe!!!!!!ibyiyisi namabanga ntawe ufite amabuno mazima ahubwo badusabe komande yaba baby naho bo turabarenze kuba ko bwa bafite amabuno meza kandi manini
yewe!!!!!!ibyiyisi namabanga ntawe ufite amabuno mazima ahubwo badusabe komande yaba baby naho bo turabarenze kuba ko bwa bafite amabuno meza kandi manini
aba bakobwa bararushwa nabanyarwandakazi amabuno meza!! nta numwe naha ijwi ryanje
Aba bafite igihe gihagije cyo guta. Ufite amabuno manini arusha iki ufite amato? Munyungure igitekerezo ntavaho nenga n’ibifite akamaro
Nimutubwilire Abayozib’Imicyino Murwagasabo Uti mudufungireimipaka Y0se kugirango Ibibintu Bitagera murwatubyaye Bigasibanganya Umuco Nyarwanda.