Hari gukorwa ubushakashatsi kuri telefoni izaba ibasha gupima Sida

Abashakashatsi bo muri Afurika y’Epfo n’abo muri Koreya y’Epfo bari kwiga uburyo bakora telefoni igendanwa yo mu bwoko bwa « smartphone » izaba ifite ubushobozi bwo gupima agakoko ka Sida.

Iyi kipe y’abashakashatsi ngo yakoze mikorosikopi (icyuma cyifashishwa mu kureba utuntu duto cyane) ifite uburyo bwo gufotora amaraso maze ikayigaho ku buryo yashobora kubona niba umuntu runaka afite agakoko ka Sida cyangwa ari muzima, ikanamenya uko umubiri we uteye n’abasirikari ufite bidakorewe mu byumba byabugenewe (Laboratoires).

Professeur Jung Kyung Kim, wigisha muri kaminuza ya Kookmin muri Koreya y’Epfo yagize ati : « igitekerezo cyacu ni ukubona amashusho no kuyigaho kuri iyi smartphone twifashishije ikoranabuhanga».

Ubu buryo bwiswe « Smartscope » bugizwe n’aka mikorosikopi gatoya gafite milimetero imwe n’urumuri ruri hejuru y’ahafotora kuri iyi terefoni. Amaraso ngo ashyirwa imbere ya mikorosikopi maze igafotora ya maraso ikanayasuzuma igatanga ibisubizo.

Urubuga rwa internet rwa 7sur7.be rutangaza ko iyi kipe y’abaganga yizeye ko ubu buryo buzatangira kugeragezwa umwaka utaha nk’uko Jung Kyung Kim yakomeje abivuga.

Uburyo nk’ubu bwigeze kugeragezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko byabaga ngombwa ko ibyo bapimye bijyanwa kuri mudasobwa ngo bisuzumwe. Iyi Smartscope yo izaba ifite ubushobozi bwo kumenya uko abasirikari bangana, ndetse ikanerekana niba umurwayi atangira imiti cyangwa se igihe kitaragera.

Iyi telefoni nigerwaho ngo ishobora kuba yaba igisubizo mu duce tw’icyaro two muri Afurika aho abaturage benshi batabona serivise zo kwa muganga.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

NIBAYIZANE INGE IDUFATIRA ABIYITABAZIMA I PHONE NIDANJE

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

NIBAYIZANE INGE IDUFATIRA ABIYITABAZIMA

ALPHONSE yanditse ku itariki ya: 5-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka