Hagaragaye ifoto nshya ya Babou G wari warabuze

Hagaragaye ifoto nshya y’umusore Babou G wamenyekanye cyane kubera amagambo asekeje yavugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Yohani Umubatiza wa TV10.

Ku munsi wo ku wa 17/9/2015, hagaragaye ifoto nshya ya Babou G ari kumwe na Yohani Umubatiza. Babou G akaba umusore wamamaye cyane mu kwezi kwa Kanama ubwo amashusho y’ikiganiro yagiranye na Yohani Umubatiza yakwirakwizwaga hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, nyamara we akaburirwa irengero.

Benshi bashimishijwe n’amagambo yavuze, bifuza kumubona, arashakishwa arabura.

Kuri ubu rero hagaragaye ifoto nshya y’uyu musore, ubona ko yishimanye cyane na Yohani Umubatiza, ariko mu nshuro zirenga enye twagerageje kuvugisha Yohani Umubatiza ngo agire icyo abidutangarizaho, ntiyitabye.

Ifoto nshya ya Babou G ari hamwe na Yohani Umubatiza
Ifoto nshya ya Babou G ari hamwe na Yohani Umubatiza

Mu gihe bamwe bari bakibaza aho uyu musore yaba aherereye, abahanzi banyuranye ndetse n’abandi bantu b’ibyamamare batangiye kubyaza umusaruro amagambo yavuzwe ndetse n’ubwamamare bw’uyu musore bwabaye mugihe cyihuse.

Ku ikubitiro umuhanzi King James yahise akora indirimbo yise “Ibaze nawe-Babou G”.

Hagaragaye n’imyenda iriho amwe mu magambo yavuzwe na Babou G., imwe muri iyi myenda yakozwe kubera umunyamakuru Olivier Muhirwa usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wafashe iya mbere mu rwego rwo kugira ngo Babou G abashe gutungwa n’ubwo bwamamare bwe dore ko byagaragaraga ko asanzwe abayeho mu buzima buiriritse cyane.
Ntibyatinze rero abantu banyuranye batangira kubirwanya cyane cyane abababazwaga n’uburyo ahise yamamara kandi ari nta kintu gitangaje yakoze cyangwa ngo avunike.

Ku ikubitiro haje Safi Madiba, umwe mubahanzi bagize itsinda rya Urban Boys.

Hanagaragaye kandi abasore baje biyitirira kuba Babou G kugira ngo babe babyaza umusaruro ubwamamare bwa Babou G wari waraburiwe irengero.

Uyu ni umwe mu biyitiriye Babou G
Uyu ni umwe mu biyitiriye Babou G

Umwe muri abo basore byanavuzwe ko yasinyanye amasezerano na MTN ariko biza kugaragara ko ari ibinyoma. Nyuma haje undi ariko nawe aza kuvumburwa ntiyongera kuvuga.

Nyuma y’uko Yohani Umubatiza atitabye ngo agire icyo avuga kuri iyi foto, ace urujijo rukomeje kugaragara, twanamwoherereje ubutumwa bugufi ntiyasubiza. Ese aho uyu we yaba ariwe? Turacyabikurikirana.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ibaze nawe!

nkunda yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

barasa neza! kwirabura byo biterwa n,ama photo na Yohana urabona ko icyo gihe yiraburaga.

vabgg yanditse ku itariki ya: 20-09-2015  →  Musubize

turabemera.

Matene yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

huumm nanjye ndabona basa cyane pe. gusa Babou G mushya ndabona nanjye asumba Yohani Umubatiza! Ni uko yakuze se? buriya se yari agikura? huumm biracyari urujijo kabisa!!!

huumm yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Barasa ariko uyu ninzobe cyaneeee!!!! nukuvugako yabonye udu cash c?so turifuza video shya ya babou G murakoze.

kazungu yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize

Ukurikije amafoto barasa neza ariko ifoto y a mbere igaragaza Babou ari mugufi naho iya l’abri ni muremire kuri Jean B

kwizera yanditse ku itariki ya: 19-09-2015  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka