Gakenke: Bamaze amasaha abiri badakora birebera indege

Abaturage bo mu murenge wa Ruli mu karere ka Gakenke bahagaritse imirimo mu gihe cy’amasaha nk’abiri ku gicamutsi cyo ku wa kane tariki 07/06/2012 ubwo bakubitaga bakuzura baje kureba kajugujugu yari yaguye muri uwo murenge.

Abanyonzi, abamotari, abanyeshuri abagore n’abagabo birengagije ko bafite imirimo itandukanye baza kwihera ijisho indege yari yaguye ku kibuga cya Ruli mu murenge wa Ruli nk’abaje kureba umupira w’amakipe akomeye.

Saa munani z’amanywa, bamwe bari babukereye barangije kuhagera bategereje ko indege iza mu gihe abandi babonye iguye bakabona kuhasesekara.

Ibyishimo byari byinshi kuri bantu bose, aho babonaga iyo ndege ibonankubone. Kubera ubwinshi bw’abantu, byasabaga bamwe cyane cyane abana kurira ibiti kugira ngo babashe kuyireba neza.

Ahagaze mu nkengero z’ikibuga, Iragena Theogene n’ibyishimo byinshi mu maso yatangaje ko ari bwo bwa mbere abonye indege amaso ku maso ubundi ngo yayibona mu kirere akifuza kuyibona iri hasi.

Abenshi ni ubwa mbere bari babonye indege itari mu kirere.
Abenshi ni ubwa mbere bari babonye indege itari mu kirere.

Mbarubukeye na we yahagaritse akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu gihe cy’amasaha abiri ategereje ko indege ihaguruka ngo yihere ijisho kandi avuga ko iticuza igihe yataye kuko yari akeneye kureba indege ayegereye.

Nyuma yo guhaguruka, umugore witwa Mukahirwa Médiatrice yadutangarije ko ari igitangaza kubona indege igwa mu murenge wabo hari indi mirenge myinshi mu gihugu itaragwamo. Abona ko kuhagwa byatewe n’iterambere bagezeho.

Umurenge wa Ruli ukorerwa imirimo ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka colta na gasegereti ndetse n’ubuhinzi bwa kawa bityo bituma uza ku mwanya wa mbere mu karere ka Gakenke.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 12 )

Nibyiza k’ubw’ igitekerezo cyiza bagize cyokwereka abaturarwanda indege. Njye biranshimishije.

alias yanditse ku itariki ya: 4-11-2014  →  Musubize

ewana mujye murangiza inkuru! yarije kwiyereka abaturage se? nange iza nsange kimisagara inyireke, leonard udushyize mugihirahiro

g yanditse ku itariki ya: 18-06-2012  →  Musubize

Mureke gupfobya inkuru, kuko ibyabaye i Ruli no mu Gatsata byabayo kandi hitwa mu mugi. none se niba umuturage yajyaga yibaza ukuntu indege yitwara kubera ku umuntu atakwirwam (ayibona mu kirere agasanga ingana n’inyoni). ubwo nagira amahirwe yo kumenya aho yayibona ntiyajyayo koko!!!!!!! Nzi neza ko mu migi yose harimo abantu batarabona indege bayegereye ku buryo bagize amahirwe yo kumenya aho bayibona ntibacikwa. None se nta hantu umuzungu agera abturage bagata amasuka bakamwiruka inyuma batazi n’aho agarujira!!!!! Abashumba bagata inka zikona, abatetse bagasiga ibiryo ku ziko bigashirira, abagore bagasiga utwana inzara ikatwica twabuze amashereka. Ibirangaza ni byinshi mujye mubareka birebere.

aloys mugabe yanditse ku itariki ya: 14-06-2012  →  Musubize

iyi nkuru yakozwe nande kweri? ubu se yunguye iki abayisoma? ndabona arijye utaye igihe kurusha abatuye ruli.

mani berne yanditse ku itariki ya: 12-06-2012  →  Musubize

@ Viril: Niba abantu bahagaritse imirimo mu masaha abiri urumva atari ikibazo? Niba se bahagaritse imirimo kuberako indege iguye (atterir/landing) urumva bwo atari ikibazo gikomeye? Approche y’iyi nkuru rwose iri perfect, professional and responsible. Icyakora wenda icyo nanenga ni uko ituzuye. Par exemple: indege yari ije gukora iki? Ubuyobozi bubara gute loss yatewe n’imirimo yahagaze kubera landing ya helicoptere?

Julien yanditse ku itariki ya: 11-06-2012  →  Musubize

indege sigitangaza ahubwo ikibazo yarijekumariki
mutubwire icyoyarije kumara
nahubundi byabarukubeshya

ngufu yanditse ku itariki ya: 10-06-2012  →  Musubize

Urakoze kutubwira ko abantu babonye indege!!!

Usher yanditse ku itariki ya: 9-06-2012  →  Musubize

mjhvhgfvhgnbvhgbvhgnbvhnbvhmgbn

yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

ohh, mbega inkuru idafututse!Quel type d’info!Vraiment mwisubireho naho ubundi murasebya journalisme mu rwanda.yari ije se par accident, cyangwa...mujye murasa ku ngingo.contenu=0
birababaje pe!

viril yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

Njye ndibaza icyo iyo ndege yari ije kumara kikanyobera.cyakora mugize neza mwatubwira niba ari abayobozi bari baje kubasura cg niba hari ikindi yari ije gukora?murakoze

TUYISENGE JEAN NEPO yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

Reka kwirengagiza ibyo uzi neza. Kugwa kw’indege mu gitura ni igitangaza. Murako!

Reba yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

mbega inkuru ituzuye nonese indege yakoze impanuka, yari yazanye abagenzi? baje gukora iki? rwose jya ukora inkuru uyihe amakuru yuzuye kuko kureba indege si igitangaza ahubwo tubwire nicyo yari ije gukora.

yanditse ku itariki ya: 8-06-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka