Gakenke: Abaturage batangajwe no kwibonera aho babaga imbwa
Abaturage benshi biboneye imbonankubone uko imbwa ibagwa igakurwamo intangangore mu gikorwa abanyeshuri bo kuri Lycée Catholique de Mataba bakoreye mu imurikabikorwa ry’Akarere ka Gakenke ishuri ryabo ryitabiriye kuwa 26/02/2013. Abaturage baravuga ko byabatangaje cyane kuko ari bwo bwa mbere babibonye.
Icyo gikorwa cyo kubaga imbwa bakayikuramo intangangore cyakozwe n’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amatungo (veterinaire) ngo bashishikarize abatunze imbwa kuzikuzamo intanga kuko bizirinda gukwirakwiza indwara n’imbwa igakura neza nk’uko Hakizimana Jean Pierre wiga muri iryo shuri yabivuze.

Singuranayo Faustin ukomoka mu Kagali ka Gisozi mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke yakurikiranye icyo gikorwa cyo kubaga imbwa kuva kigitangira, avuga ko byamutangaje kandi abigereranya n’uburyo abaganga babaga umuntu.
Ati: “Nabonye ari ubuhanga bukomeye, ndakeka ko burya n’abaganga babaga umuntu bitaborohera na busa. Cyakora kubona babaga imbwa byantangaje pe.”
Undi muturage witwa Dusabimana Sylvere wo mu Kagali ka Kidomo, Umurenge wa Kamubuga, na we avuga ko yatangajwe no kubona imbwa ikurwamo intanga, ngo yumvaga ko bidashoboka bakibimubwira ariko yabyiboneye.

Mu magambo ye, Dusabimana yagize ati : “Mbonye ibintu bintangaje hano… Ukuntu babaga inyamaswa bakavanamo intanga nabyumvaga ko bibaho ariko ndabyiboneye n’amaso yanjye.”
Umwe mu banyeshuri wiga kuri Lycée Catholique de Mataba yabwiye Kigali Today ko babaze imbwa bagira ngo bamurikire abantu ubumenyi bakura mu ishuri. Ku bwa Shingiro Egide, umuyobozi w’iryo shuri, ngo kuba abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bashobora kubaga imbwa ndetse n’andi matungo ni ibidatangaje kuko bafite abarimu babyize kandi babisobanukiwe.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYIZA PE
igihugu kitica imbwa cyorora imisega.
ngaho se nibatubwire ko itwekwa