France: Bazi amazina ababyeyi bazita abana babo cyane muri 2013

Mu gihugu cy’u Bufaransa bashyize ahagaragara amazina ababyeyi bazita abana babo kurusha andi mu mwaka utaha wa 2013.

Amazina ngo aziganza kurusha andi ni Emma na Lola ku bana b’abakobwa ndetse na Nathan hamwe na Lucas ku bana b’abahungu; nk’uko tubikesha 20 munites.fr.

Izina rya Emma ku bakobwa rimaze imyaka isaga 9 niryo rikunzwe cyane naho Nathan ni naryo ryiganje no muri uyu mwaka wa 2012.

Muri rusange abashyize ahagaragara ayo makuru bavuga ko amazina y’abakobwa azitwa abana cyane ari akurikira: Emma, Lola, Chloé, Inès, Léa, Jade, Manon, Louise, Zoé, Lilou, Léna, Sarah, Camille, Maëlys, Lina, Eva, Eva, Louna, Clara, Alice na Romane. Naho kubana b’abahungu ayaziganza ngo ni: Nathan, Lucas, Léo, Enzo, Louis, Gabriel, Jules, Timéo, Hugo, Arthur, Ethan, Raphaël, Maël, Tom, Noah, Mathis, Théo, Adam, Nolan na Clément.

Icyo abavuga ku by’amazina y’abana bahurizaho ni uko mu guhitamo izina ry’umwana ababyeyi bakwiye kureba niba ari izina ritera amahirwe kuko bemeza ko hari n’amazina umuntu yavuga ko atera umwaku.

Ernest Kalinganire

Ibitekerezo   ( 21 )

Mwanza nsobanuriye izina Edwin

Edwin yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

Mwanza nsobanuriye izina Edwin

Edwin yanditse ku itariki ya: 15-12-2014  →  Musubize

mwansobanuriye izina vermer.

sibomana vermer yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

mwadusobanuriye izina rosine.

ndagijimana claude yanditse ku itariki ya: 14-06-2014  →  Musubize

Munsobanurire.Izina.Clement Murakoze

Niyonshuti yanditse ku itariki ya: 14-03-2014  →  Musubize

hi,ndifuza ko mwansobanurira izina DAVINA , Herve.bishobotse mwanyohereza aho nakura urutonde rw’amazina n’ibisobanuro bwayo murakoze.

musabyimana david yanditse ku itariki ya: 4-06-2013  →  Musubize

mwansobanurira ubusobanuro bw’izina Denyse

yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

Iryo zina rivuga iki?Kwa padiri baryemera umuntu abatirisha?

Perla yanditse ku itariki ya: 12-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka