Etiyopiya: Ababodi bamara amezi 6 banywa amata n’amaraso ngo bazatorwemo umugabo munini

Mu gihe hirya no hino ku isi hagezweho abantu bateye neza ariko batabyibushye, mu gihugu cya Etiyopiya ho hamenyekanye ubwoko bw’abaturage bitwa Bodi bakunda cyane umugabo ubyibushye ku buryo bamwe bamara amezi atandatu banywa amata avanze n’amaraso.

Ibi ngo bibafasha kuba banini kandi umugabo utowe ko ari we munini ngo aba akunzwe cyane na buri mukobwa kandi ngo ahora abyubahirwa iteka ryose.

Aba nibo batowe mu 2013, bazahora bashimirwa ko ari intwari mu bwoko bwabo.
Aba nibo batowe mu 2013, bazahora bashimirwa ko ari intwari mu bwoko bwabo.

Inkuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Daily Mail cyo mu Bwongereza yagaragaje ko muri ubwo bwoko bw’Ababodi ngo bakunda cyane umugabo ubyibushye, bakaba banabikorera irushwanwa ariko bisaba ubwihangane budasanzwe ngo umusore afungure ibidasanzwe kugeza yegukanye agahigo ko kuba umusore ubyibushye.

Abasore bose bashaka kurushanwa ngo bamara amezi atandatu bafungiranye, barya byinshi kandi bakanywa amata n’amaraso bakazasohoka ku munsi bita Ka’el batangiriraho umwaka mushya, bakarushanwa uwemejwe nk’uwaciye agahigo akaba abaye intwari y’ubuzima bwose kandi ngo abakobwa bose baramubenguka, bakararikira kuzarongorwa n’umuntu nk’uwo.

Abari mu myiteguro ngo bazinduka mu rukerera banywa amata n'amaraso baba betegerejeho kubabyibushya.
Abari mu myiteguro ngo bazinduka mu rukerera banywa amata n’amaraso baba betegerejeho kubabyibushya.

Uko iri rushanwa rigenda rero, ngo buri muryango uhitamo umusore babona bizeye ko bazagaburira akavamo umugabo nyawe ubyibushye cyane.

Iyo bamaze kumwemeza ngo bamushyira mu nzu ya wenyine adasohokamo, aho abagore bamusanga bamugemuriye amafunguro menshi, ngo aba arimo cyane cyane amata n’amaraso y’inka. Ibi ngo babikorera ko bumva ko ari byo bibyibushya cyane. Aba kandi ngo bagomba kuba ari abasore batarashinga urugo.

Nyuma y’amezi atandantu ngo haba umuhango, buri muryango ukamurika umusore wabo. Bibera ahantu ku karubanda haba hari igiti cyahawe umugisha nuko abasore baba barikwijeho umubyibuho bose bagakora akarasisi karekare kandi mu mwanya munini kugeza igihe abakuru bo muri ubwo bwoko baza gutora no kwemeza ubyibushye kurusha abandi agahabwa ikamba kandi akemezwa mu bwoko hose ko abaye intwari izahora yibukwa.

Iyo abagabo bari mu myiteguro, bifungirana amezi atandatu badasohoka, bakagemurirwa amafunguro arimo amata n'amaraso y'inka ngo bazasohokemo barabyibushye bihagije.
Iyo abagabo bari mu myiteguro, bifungirana amezi atandatu badasohoka, bakagemurirwa amafunguro arimo amata n’amaraso y’inka ngo bazasohokemo barabyibushye bihagije.

Utowe kandi ngo usanga ariwe abakobwa batararongorwa birukira cyane, buri wese muri bo yumva amurongoye yaba agize umugisha wo kurongorwa n’umugabo w’intwari kandi wubashywe.

Iyo iyi mihango irangiye, abagabo bawitabiriye basubira mu buzima bwabo busanzwe, hakaba ubwo ngo bongera kugenda bananuka buhoro buhoro, bakazasubira ku mubyibuho usanzwe.

Iyi mihango ya Ka’el ariko ngo mu gihe gito irongera igatangira, abandi bashaka kurushanwa bagatangira imyiteguro y’amezi atandatu ngo bazatorwemo undi mugabo ubyibushye ku munsi wa Ka’el ukurikiyeho.

Iyo ibirori bya Ka'el bihumuje, abarushanwaga basubira mu buzima busanzwe.
Iyo ibirori bya Ka’el bihumuje, abarushanwaga basubira mu buzima busanzwe.
Abiteguye biyizeye ku mubyibuho bakora akarasisi bakiyereka ababareba banabatoramo ubyibushye kurusha abandi.
Abiteguye biyizeye ku mubyibuho bakora akarasisi bakiyereka ababareba banabatoramo ubyibushye kurusha abandi.
Uyu arashyira mu mbavu ifunguro rye eya buri mugoroba ngo azakomeze kubyibuha.
Uyu arashyira mu mbavu ifunguro rye eya buri mugoroba ngo azakomeze kubyibuha.
Abakobwa ngo nabo baba babukereye mu birori kandi ngo bakigaragaza neza ngo barebe ko umugabo watowe yababenguka akazabashaka.
Abakobwa ngo nabo baba babukereye mu birori kandi ngo bakigaragaza neza ngo barebe ko umugabo watowe yababenguka akazabashaka.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 16 )

Ubu se ibi ni ibiki?uzi ko wagira ngo ni ibipyisi!byakanywereye amata n’amaraso hagati y’imbwa nyine kuko nabyo ntaho bitaniye n’ibibwa!!mbega ibida??ahaa genda Rwanda uri nziza.

eva yanditse ku itariki ya: 6-11-2013  →  Musubize

nange ngiye kujya ninywera amaraso wenda nabyibuha Karine akanyemera!!!

DODOS yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

Mbega ibintu we!ntabwo narinziko muri Ethiopia habamo abantu basa gutya!mbega abantu basa nabi!nari nziko habamo abantu beza gusa basa n’abasomali! Gusa bagira umuco mubi!kunywa amaraso n’amata koko? Mana we!

Love yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize

imico iragwira tekereza kubona umuntu unywa amata n’amaraso.Mana yajye warakoze kungira umulyango.

kabangura yanditse ku itariki ya: 5-11-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka