Colombie: Umwana w’imyaka 10 yibarutse umwana
Umunyakolombiyakazi yaciye agahigo ko kuba umubyeyi ku myaka mike ku isi yose kuko yabyaye afite imyaka 10 gusa.
Uyu mukobwa muto yabyaye bitunguranye ku myaka icumi gusa maze bibabaza abantu benshi muri iki gihugu. Uyu mukobwa akomoka mu muryango kavukire wa Kolombiya witwa, “Wayuu” mu karwa kitwa Guajira. Yari amaze ibyumweru 39 gusa atwite.
Aho yajyanywe mu bitaro by’ahitwa Manaure nta kibazo yagize mu kubyara uretse ko yabazwe kuko kubyara atabazwe bitari gushoboka cyangwa bikaba byamuviramo kwitaba Imana. Yaba we n’umwana bameze neza cyane.
Umugabo nyiri ukumutera inda we ngo yaba yibitseho imyaka 30 yose, kandi igitangaje ngo uyu mugabo atazakurikiranwa mu butabera kuko itegeko nshinga rirabibemerera muri uyu muryango wa “Wayuu.” Uyu mukobwa, yibarutse umwana ufite ibiro 2,7.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|