China: Hari umwana ureba neza mu mwijima
Umwana ukomoka mu gihugu cy’ubushinwa witwa Nong Yousui afite amaso adasanzwe kuko abasha kureba mu mwijima kuko afite amaso ateye nk’ay’inyamaswa.
Amaso ya Nong atanga imirasire y’icyatsi iyo amuritsweho n’urumuri. Nong akunda gukinana n’abana bigana ariko ikibazo ni uko aba arwana no guhisha mu maso ngo atagira ikibazo.
Umubyeyi ubyara Nong yavuze ko amaze ibyumweru bibiri gusa avutse bihutiye kumujyana kwa muganga, kuko babonaga amaso ye agenda ahinduka ibara ry’ubururu.

Muganga yababwiye ko umwana wabo afite ikibazo cy’amaso ariko uko azagenda akura bizagenda bishira ariko siko birimo kugenda kuko bitagabanuka kandi umwana arimo gukura.

Mu kugerageza amaso ya Nong umunyamakuru umwe wo mu gihugu cy’Ubushinwa witwa Bi Donglei yamuteguriye ibibazo ubundi binjira mu cyumba kitabona maze Nong abisoma ndetse anabisubiza neza cyane nk’uko bitangazwa na mnn.com.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|