Brezil: Umwana w’umuhungu yapfuye azize kwikinisha

Umwana w’umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko wo mu gihugu cya Brezil yitabye Imana amaze kwikinisha inshuro 42 zikurikiranyije.

Nyina wa nyakwigendera yatangaje ko yari asanzwe azi neza ko uyu mwana we afite umuco karande wo kwikinisha (mastrubation) ndetse ngo yari afite gahunda yo kujya kureba muganga umuvura ariko ntibyashobotse.

Uyu muhungu wo mu mujyi wa Rubiato yari yatangiye kwikinisha ku isaha ya saa sita z’ijoro, arakomeza mu ijoro ryose kugeza ubwo yaje kuvamo umwuka;nk’uko bitangazwa n’urubuga rwa internet rwa m24digital.com.

Bamwe mu banyeshuri biganaga na nyakwigendera nabo bari bazi ko afite aka kageso ko kwinisha ndetse ngo yahoraga abasaba ko bakoresha camera bakareba uko arimo kwikinisha. Abo yakundaga kubwira ibi, ni abana b’abakobwa.

Uyu muhungu kandi ngo yakundaga by’ikirenga abakobwa atitaye ku isura, imyaka yabo cyangwa indeshyo, ntiyatinyaga kandi kuba yakwereka abagore bakuze ko abakunda byimazeyo.

Mu cyumba cy’uyu muhungu basanzemo amashusho atandukanye y’urukozasoni n’amafoto y’abakobwa bambaye ubusa.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo   ( 16 )

yemwe yemwe biteye agahinda ahari si umubirigusa ubanze harimo nimyukamibi,mbese uwonyakwigendera yabayarigeze ashyikirizwa abakozi b’imana?murakoze mudushakire amakuru arambuye.

cadeau janvier yanditse ku itariki ya: 16-09-2012  →  Musubize

Nibyiza kugira inama abantu babaswe niyongeso mbese ntamuti wundi mwabarangira

Vianney yanditse ku itariki ya: 13-09-2012  →  Musubize

Ibaze ,
urupfu rukagusanga muri ubwo buzima.
Imana ibiturinde

Uwihoreye yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize

n’abandi bikinisha barebereho,kwikinisha ntibikwiye kandi uretse no gutinya imana mwiboneyeko ingaruka ari urupfu. nimuzibukire! n’ababikora basange yesu ni umuti.

Almas Ngenzi yanditse ku itariki ya: 10-09-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka