Bresil: Umunyeshuri yaciye agahigo ku isi ko kwandika ubutumwa bugufi (SMS) mu gihe gito

Umwana w’umunyeshuri mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Bresil yaciye agahigo ku rwego rw’isi ko kugira umuvuduko munini mu kwandika ubutumwa bugufu (sms) kuri telefone akoresheje amasegonda 18 n’amatiyerise 19 yandika sms igizwe n’amagambo 25.

Ikinyamakuru Gentside kivuga ko nta ntsinzi ntoya ibaho kuko uyu Marcel Fernandes w’imyaka 16 y’amavuko, iyi ntsinzi yamuhesheje inguzanyo yo kwiga kuzageza arangije amasomo ye. Kugira ngo intsinzi ye yemerwe, uyu mwana w’umunyeshuri akaba yarahawe itike y’indenge y’ubuntu ngo ajye kubigaragaza i New York.

Aka gahigo mu mwaka wa 2010 ngo kari kaciwe n’Umunyamerika witwa Franklin Page akoresheje igihe gikubye inshuro ebyiri icyo Marcel Fernandes yakoresheje dore ko we ubutumwa bw’amagambo 25 yari yabwanditse akoreshe amasegonda 35 n’amatiyerise 54.

Cyakora umukozi wa Microsoft, Gaurav Sharma, ngo yaje kumukura kuri uwo mwanya akoresheje amasegonda 18 n’amatiyerise 44. Kuri ubu ikamba rikaba rifitwe na Marcel Fernandes, umwana w’imyaka 16 washoboye gukoresha amasegonda 18 n’amatiyerise 19.

Abajijwe ibanga yakoreshe kugira ngo agire umuvuduko nk’uyu mu kwandika ubutumwa bugufi kuri smartphone kandi adakoreshe uburyo butuma telefone yikosorera amakosa, Marcel Fernandes, agira ati “Umunsi umwe nananiwe kwihanganira mudasobwa yanjye yagendaga buhoro cyane kandi ishaje cyane! Nahise nyitera akanyundo ndayibomora.”

Akomeza agira ati “Ubwo nahise ntangira gukoresha telefone yanjye yo mu bwoko bwa 3GS yonyine kuko nta mafaranga nari mfite yo kugura indi mudasobwa ariko ibyo byaramfashije cyane kuko nashoboraga gukora ibyo nshaka byose nkoresheje telefone yanjye.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka