Bigaragambije bambaye ubusa ngo nibwo rubanda n’abategetsi babumva kurushaho
Mu mujyi wa Madrid muri Esipanye habaye imyigaragambyo y’abamagana ko abagendera mu modoka bagendera nabi abanyonzi bagendera ku magare mu muhanda, bakabahutaza.
Uyu munsi mpuzamahanga w’abagenda ku magare bigaragambya watangiye mu mwaka wa 2004, bavuga ko batashakaga ibyotsi bivuburwa n’amamodoka bigahumanya ikirere n’umwuka abantu bahumeka.

Uko imyaka ihita impamvu n’intego by’abigaragambya bigenda bihinduka ariko uburyo bwo kwigaragambya bukaba bumwe. Abigaragambya baba bagomba kugerageza kwambara imyambaro mike ishoboka cyangwa se kwambara ubusa buri buri.
Aba bantu baba babunuje nabo ubwabo barushanwa gukurura amaso menshi y’abashungerezi kuko ngo aribwo abaturage basanzwe n’abayobozi babitaho kurushaho, bakanumva impamvu bigaragambya kurushaho.

Abagendera ku magare bigaragambije uyu mwaka muri Esipanye bashakaga ko abayobozi b’umujyi wa Madrid n’abagendera mu mamodoka bamenya ko abagendera ku magare batishimiye uko abanyamamodoka bababangamira mu mihanda.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
ese urabona tutagiye kwibera nka Adam na Eva?aho bukera barasubira mubyakera biyambarire ubusa buriburi,ahaaaaaa!ariko ababantu bararenganye kandi ibibazo byabo byumvikana nibabafashe kabisa ariko nabo bigaye kuko bataye umuco n’abagorekoko amabere hanze!
white man is what they call freedom of speech. then they have freedom, is the same culture they creat in africa. once you can’t know the way you can voice up you speech and spread yourself out life that. God bless your people.
Egooo koo, baba banifuza cg bakumbuye kwambara ubusa, ariko se ko nta gihe umuntu atabwambara arimo gukaraba, biriya byo ni ibiki? Harya ngo bateye imbere, Uwiteka abababarire kuko birarenze
Isi igeze ahakomeye mwa bantu mwe, ni ugusenga bikomeye.
yOOOOOOOOOOOOO
aba bantu nabo gushyigikirwa pe berekanye akababaro kabo byukuri ahubwo ba boss bintonde bagende neza mumuhanda. ahaaaaaaaaaa