Basanze umwana w’imyaka 3 atwite

Abaganga bo mu gihugu cya Perou basuzumye umwana w’imyaka itatu basanga atwite undi mwana w’umuhungu.

Abahanga bemeza ko ugutwita k’uyu mwana kutaturutse ku mibonano mpuzabitsina. Ngo birashoboka ko igiye yari akiri mu nda ya nyina yari abangikanye n’undi mwana ariko batari ku kigero kimwe. Uwakabaye impanga ye niwe uri mu nda y’uwo mwana; ibyo bita jumeau parasite.

Umuganga wabaze iyo nda yari itaragera igihe cyo kuvuka avuga ko uwo mwana wo mu nda yari afite uburemere burenze ikiro ndetse n’uburebure bwa santimetero 25.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Kugirango umwana munda agire 1kg aba afite amezi nibura atandatu,none muti uburebure bwa 25cm,ese yari munda hose?kuko nyababyeyi(uterus)imwakira uwo mutoto yo ntayo yari afite.uku ni ugukabya!

Fafa yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

muzajye mwandika ibintu bisobanutse ubwo se umwana yatwise mugenzi we arinda amara imyaka 3ubwo urumva amerewe ate munda mu myaka 3

Djibu yanditse ku itariki ya: 14-02-2012  →  Musubize

Wasanga vieux balle yaramumenyereje da!!!!

Chris yanditse ku itariki ya: 7-02-2012  →  Musubize

uwo mwana bamukuye munda ko mutatubwiye niba yarabayeho?mutohoze amakuru neza mutubwire nonese niba yarimunda yabamo 3ans kweri?ibinyoma.com

kajos yanditse ku itariki ya: 7-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka