Basabwe gukora ibizamini bikohoye ngo badakopera

Igitangazamakuru cyo mu Buhinde cyatangaje kuri uyu wa kabiri tariki 1 Werurwe ko abakoze ibizamini byanditse byo kwinjira mu gisirikare bategetswe gukuramo imyenda.

Ibi bizamini byo kwinjira mu gisirikare cy’Ubuhinde ngo byabereye muri Leta ya Bihar, iherereye mu Burasirazuba bw’Ubuhinde. Ababyitabiriye babikoze bambaye imyenda y’imbere gusa, hagamijwe kubabuza gukopera.

Iyi foto igaragaza abantu bicaye bikohoye ngo bakore ibizamini badakopeye.
Iyi foto igaragaza abantu bicaye bikohoye ngo bakore ibizamini badakopeye.

The Indian Express yatangaje ko uwabatangarije aya makuru yababwiye ko impamvu yo gusaba abakora ikizamini kwikohora, ari ukugira ngo boye guta igihe babasaka, kuko abakoze ibizamini barengaga igihumbi.

Umwe mu bakoze ibizamini yavuze ko bumviye amabwiriza bagejejweho agira ati "Nta kundi twari kubigira uretse kwemera amabwiriza, nubwo twabonaga bikocamye."

Umuvugizi w’Ingabo z’u Buhinde i New Delhi, yanze kugira icyo avuga kuri aya makuru. Gusa hari hashize umwaka muri iyi Leta y’iki gihugu havuzwe ko abakoze ikizamini cyo kwinjira mu gipolisi bakopeye, bigatuma abantu hafi igihumbi bafungwa.

Bisanzwe binavugwa ko muri iki gihugu hakunze kubaho gukopera, cyane cyane ku bashaka kugira amanota meza mu bizamini bisoza ibyiciro cyangwa mu gushaka kubona akazi keza.

Uku gukopera ngo kugaragara cyane cyane muri Leta ya Bihar, imwe mu zituwe cyane kandi zikennye cyane muri iki gihugu.

Muri iyo Leta, ni na ho mu kwezi kwa gatatu k’umwaka ushize, hafatiwe ifoto y’abantu bari buriye igorofa ryarimo gukorerwamo ibizamini, bagamije gukopeza abari mu bizamini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo bizabe no Rwanda kko gukopera nibibi bidindiza iterambere

Theogene yanditse ku itariki ya: 15-05-2016  →  Musubize

Ubwo umugore wacuriye inkota ku kibero wamufata? ubaze umwambuye ngo urasha inkota ati arashaka kumfata ku ngufu!!! polisi ikagutambikana agasigara akopera afite ubudahangarwa.

Emma yanditse ku itariki ya: 20-03-2016  →  Musubize

Ibi byo kwikohora nibyo bikwiye gukorwa muri kaminuza yigwamo n’abakecuru nimugoroba (evening), uzi ko ku munsi w’ikizamini baza bifubitse ibintu bahishemo inkota (Uudupapuro tw’ibyo bari bukopere), bakandika ku bibero n’ahantu hose bashobora gusoma ibyo bakopera.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 3-03-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka