Bahitanywe n’ibiza sekuru arimanika

Abana babiri mu murenge wa Rugerero bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye kuwa 1 Gicurasi, Sekuru abimenye arimanika.

Ivamwijuru Benjamin w’imyaka icyenda na Irasubiza Amani w’imyaka irindwi bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura yaguye ku wa 1 Gicurasi 20016 nyuma ya saa sita mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Rwaza mu Karere ka Rubavu.

Nyina w’ abana bitabye Imana, Mutezinka Liliane, avuga ko atazi igihe imvura yagwiriye kuko atari ari mu rugo, kandi ko atari azi aho abana bari kuko bari bahoranye ku muhanda bakaza kumusaba amafaranga ijana yamara kuyaba bagahita bagenda.

Agira ati «Abana twaherukanaga bansaba amafaranga ijana, ngira ngo bagiye kuyagura icyo bifuza. Sinamenye aho bagiye kuko imvura yahise igwa bajya kugama kwa sekuru ari ho ibiza byabasanze, n’ubusanzwe ni ho bakundaga gusigara nagiye mu kazi k’ubucuruzi.»

Abaturanyi Bavugaruta Stanislas, sekuru w’aba bana bitabye Imana, bavuga ko akimara kumva ko abuzukuru be baguye mu nzu ye yahise yimanika mu mugozi aho yari yugamye imvura mu baturanyi, na we agahita yitaba Imana.

Abaturanyi b’uwo musaza bakeka ko icyamuteye kwiyahura ari agahinda k’abuzukuru be kuko ngo mbere yo kwiyahura yabanje gutuma kumurebera niba abuzukuru be bapfuye, bamubwira ko bapfuye agahita yiyahura.

Imvura yahitanye abo bana yari nyinshi ivanze n’umuyaga, hakaba habarurwa n’amazu agera muri 15 yasenye muri uwo Murenge wa Rugerero, gusa ubuyobozi bukavuga ko yari yubatse mu manegeka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero, Uwajeneza Jeannette, avuga ko ubuyobozi buzafatanya n’abaturage mu gufasha abari mu manegeka kuyavamo, naho abangirijwe ; akavuga ko ku bufatanye n’imiryango y’abagiraneza hari ubufasha bw’ibanze buhabwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ndahojeje iyo miryango.ariko ntivyumvikana ingene umuntu yiyahura harabantu kandi yanabateguje!kuki batatabaye?harakenewe amatohoza yisanzuye pe

Nangwahafi yanditse ku itariki ya: 10-05-2016  →  Musubize

ntabwo muduhaye amakuru neza .abana ninzu yabagwiriye cyangwa numuvu wabatwaye sekuru aho yari yugamye bari bagiyehe kugirango yiyahure ko bari bahari yabanje no kubatuma ngo bamurebe nimba bapfuye bakamubwira ko bapfuye? uwo muryango ukwiye gufatwa mumugongo pe

emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

ubuse mudusozanuriye inkuru neza abana batwawe numuvu cyangwa ni nzu yabagwiriye ? sekuru wabo se we aho yari yugamye bagiyehe ngo bamuhe akanya ko kwiyahura kandi yabaje kubatuma ngo bamurebere ko abana bapfuye ? baruhukire mumahoro uwo mubyeyi akwiye gufatwa mu mugonho

emmanuel yanditse ku itariki ya: 4-05-2016  →  Musubize

Imana bose ibakire mu bayo

leonard yanditse ku itariki ya: 3-05-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka