Bahimbye umubavu barya nka bombo

Umunyabugariya Ventsislav Peychev yahimbye bombo zigiramo umubavu uhumuza umubiri w’uwaziriye. Umubavu uba muri izo bombo ngo ukuraho imyuka isanzwe mu mubiri maze ahubwo ugahumura mu gihe kigera ku masaha atandatu, bitewe n’ibiro by’uwaziriye ndetse n’umubare wa bombo yariye.

Nyiri uguhimba iyi bombo ngo yahereye ku bushakashatsi bw’Abayapani bwagaragaje ko mu mavuta agize amaroza, harimo ayitwa géraniol atajya agogorwa n’umubiri, ahubwo agasohokera mu ruhu.

Iyo géraniol ngo yagereranywa na tungurusumu, uretse ko yo itanga umwuka uhumura ukaba utameze nk’uwa tungurusumu.

hasanzwe habaho imibavu bisiga cyangwa bitera ariko noneho hakozwe iyo barya nka bombo.
hasanzwe habaho imibavu bisiga cyangwa bitera ariko noneho hakozwe iyo barya nka bombo.

Iki gitekerezo cyo kwifashisha ariya mavuta yo mu maroza rero si gishya, gusa sosiyete Alpi ni yo yiyemeje kucyifashisha nyuma y’uko Abayapani bo bari bagerageje kucyifashisha bakora shikereti (chewing gum), itarakunzwe cyane ariko.

Iyi nkuru dusoma kuri 7sur7.be ivuga ko muri Bulugariya batangiye gukora bene izi bombo mu w’2011.

Umunyamakuru w’igitangazamakuru AFP ngo yariye bene izi bombo nyinshi, hanyuma atangira guhumura neza. Gusa ngo ntibyari byoroshye kumenya neza aho iyi mpumuro yaturukaga, haba mu kanwa cyangwa mu ruhu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka