Babyita “Nzaba ndwubaka” kuko bikunze kuribwa n’abasore batararushinga
Ibishambusha birimo inyama bikunze gucururizwa mu masenteri yo mu cyaro, ibyo muri santeri ya Musumba, mu murenge wa Nyarubaka mu karere ka Kamonyi babyita “Nzaba ndwubaka”. Abahatuye bavuga ko iryo zina baribihaye kuko bikunze kuribwa n’abasore badafite abagore.
Ibi bishambusha babikora mu ifu y’imyumbati, baponda n’amazi ashyushye, bakazingiramo inyama ziseye zirimo urusenda, puwavuro n’igitunguru; barangiza bakabiteka mu mavuta. Iyo bihiye kimwe kigura amafaranga ijana.

Nk’uko bamwe mu bo twasanze aho bitekerwa bibitangaza, ngo ibi bishambusha biraryoha cyane ku buryo wishinze uburyohe bwa byo amafaranga yose wayahamarira. Abagabo bakuze bavuga ko birinda kubirya ngo batiteranya n’abagore ba bo bapfa amafaranga.
Ngo abasore badafite abagore nibo bakunze kubirya, bakavuga ko ntacyo bishisha kuko nta rugo baba bagomba guhahira, maze umusore yabona ariye ibishambusha nka bitanu akagira ati “nzaba ndwubaka”.
Mu duce bikorerwamo, ibishambusha nk’ibi babyita amazina atandukanye, harimo Mugabo, Rugarama, Ibidufu n’ayandi.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 13 )
Ohereza igitekerezo
|
Iki Kinyarwanda ni icya he? igishambusha? Ni ukugituka se cyangwa ... Wavuze isambusa se ko twakuze ari ko tuzita!!