Azitabira Jeux Olympiques atwite inda y’amezi 8

Umukobwa w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu gihugu cya Maleziya yafashe icyemezo cyo kuzitabira imikino ya Olympques izabera mu Bwongereza kuva mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka nubwo azaba atwite inda y’amezi 8.

Nur Mohamed Taibi Suryani asanzwe akora imikino ngororamubiri aho akora umukino wo kumasha akoresheje imbunda; biteganyijweko azahatana mu guhamya ikintu kiri muri metero 10 akoresheje imbunda.

Uyu mukobwa naramuka yitabiriye iyi mikino azababa abaye uwa mbere mu mateka y’imikino ya Olympiques uyitabiriye atwite ku buryo azahita ajya mu gitabo cy’udushya bita guinness book of world records; nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Herald Sun.

Nur Mohamed Taibi Suryani yagize ati “nzagera i Londres taliki 25 Nyakanga, nzitabira imikino nyuma mpite nsubira mu gihugu cyanjye kuko sinzarindira ibirori byo gusoza iyi mikino bitewe nuko nta kintu ndategura mu bizamfasha kubyara kandi nzabyara ku italiki 2 Nzeri”.

Mu gusetsa abanyamakuru ubwo bamubazaga niba yumva ameze neza nta kibazo yagirira muri iyi mikino, Nur Mohamed Taibi Suryani yagize ati “ninjya gukina tuzaba turi babiri ntago nzaba ndi umwe, ahubwo nindamuka ntsinze iri rushanwa mfite impungenge ko hari bamwe bazavugako hajemo ikimenyane kuko tuzaba turi babiri (aha yavugaga we n’umwana azaba atwite)”.

Mu mikino y’ubushize yabereye mu Bushinwa mu mwaka wa 2008, Nur Mohamed Taibi Suryani yaje ku mwanya wa 3 mu gutera ingasire ndetse aba n’uwa gatatu mu mikino ya Commonwealth iheruka kubera mu Buhinde.

Védaste Nkikabahizi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka