Atwite inda y’amezi 6 yatewe n’umuhungu we ndetse barashaka kubana

Umugore witwa Betty Mbereko wo muri Zimbabwe yatangarije imbere y’inteko mu mudugudu w’iwabo ko atwite inda y’amezi 6 yatewe n’umuhungu we Farai Mbereko kandi bombi bemeza ko bazakomeza kubana nk’umugore n’umugabo.

Uyu mugore Mbereko ufite imyaka 40 abana n’umuhungu we Farai w’imyaka 23 yasigiwe n’umugabo we umaze imyaka 12 yitabye Imana. Kuva icyo gihe, abantu babazi babana mu nzu nk’umwana na nyina, ariko ubu batangarije rubanda bose ko babana nk’umugabo n’umugore.

Ikinyamakuru The Zimbabwe Mail cyanditse ko uriya mugore n’umuhungu we bamaze imyaka 3 babana nk’umugore n’umugabo, ndetse bakaba bategereje imfura yabo mu kwezi kwa Gicurasi.

Mu cyumweru gishize, Farai yemereye abo baturanye ahitwa Mwenezi mu Ntara ya Masvingo ko ariwe wateye umubyeyi we iyo nda, kandi akaba yiteguye kumubera umugabo.

Farai yemeje ndetse ko azatanga inkwano se yapfuye adatanze, akayiha sekuru ariko akegukana nyina burundu.

Umubyeyi we watangiye no kumubera umugore yavuze ko adashaka kubana n’umwe muri barumuna b’umugabo we n’ubwo bo bamaze igihe bamureshyareshya.

Umubano w’aba bantu ariko ushobora no kuba ushingiye ku butunzi kuko madamu Mbereko avuga ko kuva umugabo we yapfa yarushye wenyine arera Farai akanamwohereza mu ishuri nta wundi n’umwe umufasha.

Nyina wa Farai asanga nta wundi mugore wo hanze waza ngo aze kurya ku mitungo umuhungu we amaze kugira.

Imbere y’inteko y’abaturage, Mbereko yagize ati “Nararushye ndakoboka ngo umwana wanjye yige. None ubu asigaye akorera amafaranga atangiye gukira rubanda batangiye kumwirukaho. Nimundeke ndye ku mbuto naruhiye.”

Ukuriye umudugudu yavuze ko batakwemera amahano nk’ayo mu gace kabo.

Muputirwa ati “Ibi ni amahano tutakwemera iwacu. Iyo haba cyera abantu nk’aba baricwaga, ariko ubu amategeko ya Leta ntitwayakira.”

The Zimbabwe Mail yatangaje ko iminsi ibiri ishize Farai na nyina bimukiye ahantu hatazwi.

Hatari Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

aka ni akumiro babafunge

ndex yanditse ku itariki ya: 7-10-2017  →  Musubize

ibyo nibyahanuwe iminsi yinlmperuka tuyirimo

ntj yanditse ku itariki ya: 30-03-2017  →  Musubize

ahaaa ababyeyibaragwira gusa inama nabagira nuko basezerana imbere yamategeko bakabirangiriza rimwe

HAVUGIMANA JUSTIN yanditse ku itariki ya: 9-03-2017  →  Musubize

Njye Ndashaka Umukobwa Twakundana Utarengeje 19ans Abaye Ahari Yajya Kuri Face Book Akandika Simbi Jeanlemy Tukabirangiza

Alias yanditse ku itariki ya: 20-07-2016  →  Musubize

none azoba acitwa nyina gute?

jfundi-nize yanditse ku itariki ya: 15-10-2015  →  Musubize

ntakibazo umuhungu n`anyina bapfa kuba babikora bakishiimisha niko kamaro ko gushakana ndavuga kurwubaka ubwo banabyara ni amahoro.

kgabo yanditse ku itariki ya: 4-03-2012  →  Musubize

ntakibazo umuhungu n`anyina bapfa kuba babikora bakishiimisha niko kamaro ko gushakana ndavuga kurwubaka ubwo banabyara ni amahoro.

kgabo yanditse ku itariki ya: 4-03-2012  →  Musubize

akumiro ninda naho amavunja yo arahandurwa ndumiwe koko ahaaaaaaaaaa

UBWO UKO NUGUKUNDIBINTU GUSA AHA

chacha yanditse ku itariki ya: 24-02-2012  →  Musubize

Hummm, ni uko ga turumirwa! Ibaze ariko...! Ahubwo se buriya umuntu abibasha ate koko! Gusa ndumva mu mategeko civil ntaryo bishe ryabahana, ariko rero aho bazatura ho sinzi ari ku kahe gasozi! Eheee, ubwo ubwa mbere byabajemo gute ariko mwo kabyara mwe? Ko umubyeyi ashaka kugumana ubutunzi hafi se, nyamuhungu we arashaka iki? Cya gitusti ngo uraka... nyoko ndabona nta wakimutuka kukooo...!

Adamour yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

DUMIWE KOKO .AKA NAKAGA PEE.UYU MUBYEYI GITO AKWIYE GUHBWA IGIHNO CYIMUKWIYE//AGAHA UMUHUNGU WE .AMAHORO;AGAKUNDAUWO.ASHAKAKUKO UMUHUNGUWE NTAZIGERA YISHIMA NKABANDI BASORE.KANDI IBINTU ARI BISHAKWA KUKO HAGUMA UBUZIMA

FIFI yanditse ku itariki ya: 23-02-2012  →  Musubize

Akumiro ni ingutiya y’umushi pe! Ubu se Isi iragana he mwabantu mwe? Rugamba yarabivuze "Ngo isi irarwaye" sinabyumvaga none ndabibonye pe! Isano ziragwira: Umwana uzavuka apfana iki n’uwo muhungu (Mwise umusore naba muhaye icyubahiro adakwiye)? Nyina se ni nyina gusa? Ni na Nyirakuru!!! Shortcut ziragwira ariko iyo yo ni agahoma munwa pe! Abavura ni muvure!! Nzaba mbarirwa!

Batera yanditse ku itariki ya: 22-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka