Arwaye indwara ituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina inshuro 100 ku munsi

Umukobwa w’imyaka 44 y’amavuko ukora umwuga w’ubuforomokazi muri Leta ya New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arwaye indwara yitwa (Persistent Genital Arousal Disorder) ituma yifuza gukora imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 100 ku munsi.

Uyu Kim Ramsey atangaza ko iyo aramutse yinyeganyije cyangwa se akagenda muri gari ya moshi, agatwara imodoka ndetse n’uturimo two mu rugo na byo bituma ashaka gukora imibonano mpuzabitsina cyane, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza The Sun.

Atangaza ko uko gushaka gukora imibonano mpuzabitsina bimuhangayikishije cyane kuko bituma atagira uwo bakukundana w’umuhungu ndetse no mu mibanire isanzwe.

Ati “Abandi bagore bahangayikishwa no kubona ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ariko njye mpangayikishijwe n’uko byahagarara”.

Arasaba ko buri wese atamuseka ahubwo kumva ko afite ikibazo gikomeye.
Arasaba ko buri wese atamuseka ahubwo kumva ko afite ikibazo gikomeye.

Muganga yabwiye Kim ko indwara ya Persistent Genital Arousal Disorder arwaye irangwa no kugira ubushake budasanzwe bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Kim yatangiye kugira iki kibazo igihe yaryamanaga n’umusore w’inshuti ye mu mwaka wa 2008.

Dogiteri Pam Spurr, impuguke mu mibanano mpuzabitsina n’abantu, agira ati “Abantu bashobora kwisekera bumvishe ibi ariko ni ikibazo gikomeye kandi gikomereye nyiracyo”.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 15 )

azaze mwereke uko intama zambarwa

kkk yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Hari abapfubuzi bakomeye hano mu Rwanda buriya atanze komande bamugeraho ikibazo cye kigakemuka. Uwanditse iyi nkuru yamurangira maze akaryaho ka Komisiyo gatubutse.

Martin yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize

Ntimumbwire ko ariya maguru ari ay’umugore! ubwo se azajya arongorwa nande ko mbona murusha kugira amataille sexy? Azashake ya mashini bakoresha ajye yirirwa ayicometsemo naho abagabo bo ntazababona

karaha yanditse ku itariki ya: 29-08-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka