Arifuza kuba umugore wa mbere munini ku isi
Susanne Eman, umugore w’imyaka 32 wo muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika arashaka kuzaba ari we mugore munini ku isi mu mpera z’umwaka wa 2012. Ubu afite ibiro 335 akaba ashaka kurushanwa n’umuntu wa mbere, Donna Simpson, ufite ibiro birenga 700.
Uyu mugore urashaka kuzajya mu irushanwa ry’abantu banini ku isi, ajyenda akora ibishoboka byose ngo mu mpera z’uyu mwaka azabe ariwe uhiga abandi mu bunini; nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru The Daily Mail.
Ubu yiyemeje kujya afata ibyo kurya bifite nibura carolie ibihumbi 20 ku munsi. Ajya guhaha rimwe mu kwezi akamara amasaha arenga umunani apakira utugare dutandatu atwaramo ibyo aba yahashye.
Susanne ufite abana babiri yumva azaruhuka ari uko ageze ku ntego ye yo guhiga abandi mu bunini. Uyu mugore afite intebe agendaho yicaye kubera kuremererwa n’ubunini kuko atakibasha kugenda n’amaguru igihe kirekire.
Nubwo ameze gutya ariko, we avuga ko yumva ameze neza mu mubiri kandi ngo uko yiyongera niko yumva arushijeho kwishima. Yagize ati “ndashaka kugerageza nkareba ko umuntu yageza kuri toni”.
Susanne avuga ko yafashe gahunda yo kuba umuntu munini ku isi nyuma yo gushaka kunanuka ariko bikanga. Yabonye nnubundi arimo kuba munini ahitamo kubikorera icyo. Ngo yabonye abagabo benshi bakunda kumwitegereza bituma yumva bimuhaye ishema nuko nawe arahimbarwa.
![Akora imyitozo ngororamubiri buri munsi ariko igihe gito cyane Akora imyitozo ngororamubiri buri munsi ariko igihe gito cyane](IMG/jpg/susanne5.jpg)
![Susanne aryamye mu ntebe Susanne aryamye mu ntebe](IMG/jpg/susanne3_copy_copy.jpg)
![Susanne amara amasaha umunani ahaha ibyo kurya azakoresha ukwezi Susanne amara amasaha umunani ahaha ibyo kurya azakoresha ukwezi](IMG/jpg/susanne_copy_copy.jpg)
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
UWUTUNZE BARANGURA AMABANGA YABUTSE GUTE?
Nukuri uwo mubyibuho urakabijepe imana imurengere
iyaba twarituzi kureba kure twavugatuti shimwamana!!!
Sha Kuvyibuha Nkuko Ningwarb Pe
SHA BIRABABAJE KUBONA UMUNTU UNGANA KURIYA UBUSE ARAGENDA KOKO?
muriyondaye harimo imfubyi n,abakene.
baba bahaze sha mujye mubareka!!!abandi barabura ibyo barya nabo bakabyirundamo ngo ni ukugiraango bageze kuri toni????hahaha ndumva uyu we azaruhuka ari uko aturitse!!!naho wowe Twisengerimana niba iyi nkuru nta butumwa ukuyemo urambabaje!!!
Ese iyi nkuru imariye iki abayisoma ? bigaragara ko ari montage.