Araca agahigo ko kugira ikirenge kirekire ku isi

Umusore Brahim Takioullah wo muri Maroc ufite ikirenge cy’ibumoso gifite uburebure bwa cm 38,1 akagira n’ikiburyo gifite cm 37,5 niwe muntu ufite ikirenge kirekire ku isi. Uwo musore nawe ni muremure cyane afite uburebure bwa metero 2,46.

Brahim Takioullah uko yazengurukaga mu badozi b’inkweto ngo arebe ko yabona umudodera ikwirwa mu kirenge cye ntibyamworoheye na gato kuko yacibwaga akayabo k’amayero 3500.

Ku myaka 18 y’amavuko nibwo uyu musore yamenye ko arwaye indwara ituma umubiri ukura vuba izwi ku izina rya (acromegalie) bivugwa ko iyo ndwara yibasira cyane amaboko n’ibirenge.

Ibirenge birebire bya Brahim bituma bitamworohera kugenda mu muhanda kuko usanga buri muntu wese yifuza kumwitegereza ; nk’uko bitangazwa na ladepeche.fr.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira cyane kigalitoday uburyo muduha amakuru meza agezweho,ndanashima kandi P.Minister urugero rwiza atanga mugutanga service inoze n’umurava umuranga mu kazi ke ka buri munsi ndasaba abanyarwanda bose kumwigiraho maze u Rwanda turugire paradise abanyamahanga barwifuze n’abaruhunze barugarukemo.Ishema ryo kuba umunyarwanda ringane cyangwa rirushe kuba umunyamerika.Imana ibahe umugisha.

MUSHUMBA Etienne yanditse ku itariki ya: 29-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka