Arabiya Sawudite: 2020 izasanga bafite inzu ireshya na kilometero

Igihugu cya Arabiya Sawudite gifite gahunda ko umwaka wa 2020 uzasanga bafite inzu (tower) ifite ubuhagarike bwa kilometero.

Iyo nyubako yanatangiye kuzamurwa ahitwa i Jeddah izaba igizwe n’amagorofa 200 kandi 26 yamaze kubakwa. Biteganyijwe ko izarangira itwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amadorari y’Amerika, kandi ngo Arabiya Sawudite yamaze kwegeranya aya madolari.

Barimo kubaka umuturirwa uzaba ufite ubuhagarike bwa km.
Barimo kubaka umuturirwa uzaba ufite ubuhagarike bwa km.

Nubwo bavuga ko iyo nzu izaba ireshya na kirometero ariko urubuga rwa internet www.7sur7.com ruvuga ko mu by’ukuri izaba ireshya na metero 999,7 izasimbura ku gahigo umuturirwa wari usanzwe i Dubai wa metero 828.

Iyo nzu ngo izaba irimo hoteli nziza, ibiro n’ibyumba byo kubamo (appartements).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

arabiya sawudite izaba iciye agahigo pee.......

Tony Frank yanditse ku itariki ya: 16-03-2016  →  Musubize

iyonyubak izab iyamber kwisikbs. gsa mwatubeshy kbs!Ngo igorofa 1 Ingana 5m.

chadrack ja jovitha yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

IYONYUBAKO NIYO IZAHITA IBA NDENDE KWI ISI?

BYIRINGIRO JILIUS yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

IYONYUBAKO NIYO IZAHITA IBA NDENDE KWI ISI

BYIRINGIRO JILIUS yanditse ku itariki ya: 22-01-2016  →  Musubize

Ni nde se wababwiye ko igorofa imwe ingana na metero5, muratubeshye keretse byibura ari amagorofa 300 niho byagera kuri 1km, muzabeshye injiji rero

bobo yanditse ku itariki ya: 31-12-2015  →  Musubize

Munsobanurire
iyonzu izabakwa ryari
tariki
zingahe

Ntwari Shabani yanditse ku itariki ya: 16-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka