Arabiya Sawudite: 2020 izasanga bafite inzu ireshya na kilometero
Yanditswe na
Marie Claire Joyeuse
Igihugu cya Arabiya Sawudite gifite gahunda ko umwaka wa 2020 uzasanga bafite inzu (tower) ifite ubuhagarike bwa kilometero.
Iyo nyubako yanatangiye kuzamurwa ahitwa i Jeddah izaba igizwe n’amagorofa 200 kandi 26 yamaze kubakwa. Biteganyijwe ko izarangira itwaye miliyari 1 na miliyoni 200 z’amadorari y’Amerika, kandi ngo Arabiya Sawudite yamaze kwegeranya aya madolari.

Barimo kubaka umuturirwa uzaba ufite ubuhagarike bwa km.
Nubwo bavuga ko iyo nzu izaba ireshya na kirometero ariko urubuga rwa internet www.7sur7.com ruvuga ko mu by’ukuri izaba ireshya na metero 999,7 izasimbura ku gahigo umuturirwa wari usanzwe i Dubai wa metero 828.
Iyo nzu ngo izaba irimo hoteli nziza, ibiro n’ibyumba byo kubamo (appartements).
Ohereza igitekerezo
|
arabiya sawudite izaba iciye agahigo pee.......
iyonyubak izab iyamber kwisikbs. gsa mwatubeshy kbs!Ngo igorofa 1 Ingana 5m.
IYONYUBAKO NIYO IZAHITA IBA NDENDE KWI ISI?
IYONYUBAKO NIYO IZAHITA IBA NDENDE KWI ISI
Ni nde se wababwiye ko igorofa imwe ingana na metero5, muratubeshye keretse byibura ari amagorofa 300 niho byagera kuri 1km, muzabeshye injiji rero
Munsobanurire
iyonzu izabakwa ryari
tariki
zingahe