Amerika: Batangiye kujya basengera mu kiliziya bambaye ubusa
Abayoboke b’idini y’Abakirisitu muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika batangiye kujya bajya mu masengesho n’ibiterane byabo bambaye ubusa, bakaba babisabwe n’umupasitoro ukuriye iryo dini ryabo ryitwa White Tail Chapel mu mujyi wa Southampton.
Uyu muyobozi wabo yemereye ibiro ntaramakuru bya CNN ko koko yatangiye kujya ashishikariza abayoboke be kwitabira amasengesho bambaye ubusa, akaba ngo yabitewe n’uko no muri Bibiliya harimo ibikorwa byinshi by’iyobokamana byabaye bambaye ubusa, ndetse ngo na Yezu ubwe yabambwe yambaye ubusa, ndetse no ku munsi wo kuzuka azuka yambaye ubusa.
Uyu mupasitoro yagize ati “Na Yezu ubwe yavutse yambaye ubusa, abambwa ku mudaraba yambaye ubusa ndetse anazuka yambaye ubundi kuko imyambaro yayisize mu mva yari yashyinguwemo.”
Impamvu nyamukuru ngo yateye uyu muyobozi w’idini gutangiza ubwo buryo budasanzwe ngo ni uguhamagarira abayoboke b’idini ye kujya bazirikana ko bose bareshya imbere y’Imana, ko imyambaro ari ibitandukanya abantu kandi Imana yarabaremye bose bareshya.
Abakirisito b’iri dini rya White Tail Chapel babwiye CNN ko uyu mupasitoro witwa Parker ngo yatangiye kujya abashishikariza gusenga Imana bambaye ubusa amaze gusoma aho Bibiliya ivuga ko Adamu na Eva baremwe bambaye ubusa, bakanabaho iminsi ya mbere batambara, bakaza gutangira guhisha ubwambure bwabo bamaze gucumura.
Pasitoro Parker kandi ngo atanga urugero kuko iyo ayobora amasengesho n’ibiterane aba nawe yambaye ukuri buri buri n’ubwo abayoboke be bose badategetswe kubikurikiza. Gusa ngo benshi basigaye bambara ukuri, abandi ngo bakambara ibyo kwifubika hejuru iyo hakonje, ariko ubundi ngo mu rusengero rwabo guhimbaza Imana bambaye ukuri byamaze kuba umuco.
Abageni bitwa Robert na Katie Church baherutse gusezeranira muri urwo rusengero ngo nabo bemeye gusezerana bambaye ukuri kandi ngo umukwe yabwiye CNN ko yumva abatashye ubukwe bwabo bari bazinduwe no kumva ijambo ry’Imana no kubashyigikira kurusha kureba ubwambure bwabo.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
NIBYIZA UWO MUKECURU NI OKE
UWOMUKOBWA NIDANJE
Ikibazo simyenda ikitandukanya abantu
namasura yuruhu kandi muri U.S ubu ikibazo cyamokokira
komeye murikigihe byibutsa akahise,nubunuko ntimugire
ngo Africa niyo ifite amacakubiri gusa.Rebairitorero
ukoryitwa,haribyishi batababwira.