Abantu 10 bahinduye imibiri yabo mu buryo budasanzwe

Iterambere ryagiye rizana uburyo bwinshi burimo ubwiza n’ububi. Muri ubwo buryo harimo kuba umuntu atakwishimira uko yaremwe cyangwa uko yavutse, byatuma abasha guhindura ibice bimwe na bimwe by’umubiri we.

Twabateguriye urutonde ni urw’abantu 10 ba mbere bihinduye mu buryo butandukanye ku bice bimwe na bimwe by’umubiri, nk’uko byatangajwe n’urubuga rwa yahoo.

10. Lucky Rich Diamond

Uyu mugabo ni we muntu wa mbere ku isi ufite umubiri ushushanyijeho (tatoos) kurusha abandi mu mateka y’Isi.

Kwishushanyaho byamutwaye amasaha asaga 1000. Uyu mugabo umubiri we wose ashushanyijeho haba hagati y’amano, mu ngohe, mu matwi no mu mboni z’amaso hose hariho ibishushanyo ni kuvuga 100% by’umubiri we ugizwe n’ibishushanyo.

9. Tiger Lady

Uyu mukobwa uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Katzen wahoze ari umugore w’uwitwa Paul Lawrence kuri ubu uri ku mwanya wa munani.

Yishushanyijeho (tatoos) ibishushanyo bimeze nk’iby’ ingwe yishyirishamo n’utwoya dutatu ingwe n’injangwe bigira haruguru y’umunwa gato. Kuri ubu akorera ahitwa Austin muri Texas aho akorera umwuga wo gusiga ama tatoos.

8. Paul Lawrence

Uyu we azwi ku izina rya Enigma cyane akaba ari nawe watandukanye na Katzen twavuze ruguru.
Ni umuhanzi kandi azwiho kuba afite amahembe nubwo atarakura ariko abaganga bemeza ko azakura akaba nk’ay’imbogo cyangwa inka. Umubiri yawushushanyije ho umukino wa puzzle uzwi n’umubare w’abantu batari bake.

7. Elaine Davidson

Nk’uko bitangazwa na Guiness world record, uyu mugore ni we wa mbere ufite amaherena menshi ku mubiri akaba yarashyize umwenge ku rurimi rwe nk’uko mubibona kw’ifoto.

6. Rick Genest

Uyu musore witwa Rick Genest yishyizeho ibishushanyo tatoos umubiri wose bigaragaza amagufwa y’umubiri (skeletton). Avuga ko ku gice cy’igihimba atacyambara imyenda kuko ngo iyo tattoo ihagije.

Nguko uko rick yashyizeeho tatoo yerekana amagufwa ikaba yaramutwaye amasaha asaga 24 kugira no ishyirweho n’amafaranga asaga amadolari 4,075. Irindi zina azwiho ni zombie boy.

5. Pauly Unstoppable

Uyu we yitwa Pauly yabashije gushyira imyenge minini mu matwi ye ndetse no mu mazuru. Avuga ko yabikoreye kwishimisha ariko abantu bakaba bamubona nk’igicucu kuko ngo yendaga guturitsa igufwa ry’izuru.

4. Julia Gnuse

Uyu we ni umugore wanahawe igihembo cya guiness de record cy’uko ari we mugore wa mbere ku isi ufite tatoos nyinshi ku mubiri.

Gusa ngo uyu mugore we yabitewe n’uko yavukanye indwara y’uruhu yitwa porphyria yashoboraga kumuhitana ahitamo kuyikingira yishyirishaho tatoo akaba anemeza ko 95% by’umubiri we bigizwe na tatoos gusa. Azwi ku kazina ka illustrated lady.

3. Erik Sprague

Eric uzwi ku kazina ka lizard man ni umugabo ukunda inyamaswa cyane ku buryo byatumye ahita kwihindura nk’umuserebanya.

Mu byo yihinduyeho harimo gusongoza amenyo, gucamo ururimi ibice 2 nk’ urw’inzoka, gushyiraho tatoos z’icyatsi kugira ngo ase n’umuserebanya.

2. Etienne Dumont

Uyu we ibyo yikoreyeho bivugwa ko ari iby’abasazi bakaba bemeza ko atari na muzima kuko yikase igice cyo munsi y’umunwa, agakata amatwi ashyiramo ibyobo bingana na santimetero 10.

1. Dennis Awner

Uyu ni umugabo abenshi bibeshya ko ari umugore akaba azwi ku kazina ka catman ariko akaba ahitamo stalking cat. Yujuje umubiri we ibishushanyo, atyaza amenyo ye ndetse n’inzara arangije ashyira amaherena hejuru y’umunwa kugira ngo abashe kugira utwanwa nk’utw’injangwe cyangwa ingwe.

Intego ye ni ukugira amenyo nk’ ay’ ingwe, inzara ndetse n’umubiri wose nk’uw’ ingwe.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 14 )

ibi ntabwo ababikora nabo aribo ahubwo ni amayeri ya satani akorsha kugirango yigarurire isi yibagize abantu Imana puuu mu izina rya Yesu w’inazareti.

rukundo yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize

ibi ntabwo ababikora nabo aribo ahubwo ni amayeri ya satani akorsha kugirango yigarurire isi yibagize abantu Imana puuu mu izina rya Yesu w’inazareti.

yanditse ku itariki ya: 11-11-2012  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka