Abakobwa 70 bangiwe kwinjira mu birori byo kurangiza amasomo yabo

Abanyeshuri b’abakobwa bagera kuri 70 bangiwe kwinjira mu birori byo kurangiza amasomo (graduation) kubera ko bari bitejeho inzara zitari izabo.

Bishyirishijeho inzara z'umweru bashaka kujijisha abashinzwe imyitwarire ngo bagire ngo ni iz'umwimerere
Bishyirishijeho inzara z’umweru bashaka kujijisha abashinzwe imyitwarire ngo bagire ngo ni iz’umwimerere

Byabereye ku ishuri ryitwa Mackellar Girls Campus. Umuyobozi w’iryo shuri witwa Christine Del Gallo yahamije iby’icyo cyemezo ishuri ryafashe, ndetse abwira ikinyamakuru Daily Mail ko abanyeshuri n’ababyeyi, babwiwe kenshi ku bijyanye n’ibyo iryo shuri ritanga, ibyo risaba ku bijyanye n’impuzankano z’abanyeshuri n’imyitwarire igomba kubaranga.

Iryo shuri rikimara gufata umwanzuro wo kwangira bamwe mu banyeshuri kwinjira mu birori byo kurangiza amasomo yabo, byarakaje ababyeyi babo ndetse na bamwe mu baturage baturiye iryo shuri.

Umubyeyi w’umwe muri abo bana b’abakobwa bari babujijwe kwinjira mu birori, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko ibyo ishuri ryakoze harimo akarengane.

Yagize ati “Bakoze nk’aho aba bana b’abakobwa batabaho, nibura iyo babaha agaciro.”

Uwo mubyeyi yakomeje avuga ko yibaza impamvu iryo shuri ryemerera abarimu kwitezaho inzara, nyamara abanyeshuri bo bakaba batemerewe kuzitezaho.

Undi mubyeyi yavuze ko iyo ari imyitwarire ibangamye cyane ku ishuri nk’iryo rya Leta, kumva ribuza ababyeyi kubona abakobwa babo bizihiza ibirori byo kurangiza amasomo yabo banahabwa ibihembo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka