Abagore n’abakobwa bakoze isiganwa bambaye inkweto ndende n’ijipo ngufi
Abagore bagera ku 150 basiganywe ku maguru bambaye inketo ndende n’utujipo tugufi i Moscou mu gihugu cy’u Burusiya aho hari hateraniye imbaga y’abantu benshi bari baje kureba ari rushanwa.

Abo bagore n’abakobwa bagombaga gusiganwa metero 50. Iryo siganwa ryari rifite amabwiriza yihariye; umugore wese wari witabiriye iri rushanwa yagombaga kuba yambaye inkweto ndende nibura zifite cm 9 za talon, ijipo ngufi imwe izwi ku izina rya mini-jupe nk’uko bitangazwa na 7s7.be.
Bamwe muri bo ntababashije kurangiza iri rushanwa, kubera kunanirwa kwihuta bambaye izo nkweto zifite uburebure bukabije

Batatu ba mbere nibo bageze ku isiganwa rya nyuma, naho uwa mbere, yabonye igihembo cy’amayero 2.500.
Iri rushanwa risanzwe riba buri mwaka kandi ryitabirwa n’abantu benshi, baba abaryitabiriye cyangwa se abaje kwihera amaso.

Ernestine Musanabera
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|