Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinea n’abandi bayobozi 180 bakoranye mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, basabiwe gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi wa mwarimu, yavuze ko gushyiraho Mwarimu shop (iguriro ryagenewe abarimu) basanze bigoye mu Rwanda, bahitamo kongeza umushahara wa mwarimu.
Minisiteri ishinzwe Ubutaka, Ibikorwa remezo n’Ubwikorezi muri Koreya y’Epfo, na Minisiteri y’Ibikorwa remezo y’u Rwanda, byiyemeje ubufatanye mu korohereza ingendo za rusange abaturarwanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukurarinda, yasabye Abanyarwanda basanzwe bagira ibyo bakorera muri Congo, gushishoza n’ubwo nta byacitse bihari.
Umuhanzi Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.
Abantu bagera ku 130 nibo bamaze gutangazwa ko baguye mu mpanuka y’ikiraro cyasenyutse mu Buhinde, naho abagera ku 132 barakomereka, kikaba cyarasenyutse ku cyumweru tariki 31 Ukwakira 2022, mu gace ka Gujarat.
Ku wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, nibwo Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yatangaje ko ibitaro byitiriwe Umwami Faisal na CHUK, bihawe uburenganzira bwo kwigisha kuvura indwara zo mu nda, butangwa n’umuryango mpuzamahanga ubishinzwe witwa ‘World Endoscopy Organization’.
Umugabo wo muri Nigeria yavunnye ukuboko k’umwana we w’amezi abiri amuziza kumubuza gusinzira, bamujyanye kwa muganga biba ngombwa ko baguca.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edourd Ngirente, yahagarariye Perezida Kagame mu muhango w’irahira rya Minisitiri w’Intebe mushya wa Lesotho, Sam Matekane.
Imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 27 Ukwakira 2022, yasenye ibikorwa binyuranye mu Mujyi wa Kigali birimo inzu z’abaturage, amashuri arasambuka n’ibindi bikorwa remezo.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, muri Uganda abantu 11 barimo n’abanyeshuri bo mu ishuri ryitwa Salama School, ryigamo abana bafite ubumuga bwo kutabona riri ahitwa Mukono, bishwe n’inkongi yadutse mu cyumba bararamo.
Guhera ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, mu Rwanda hateraniye Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA), mu nama y’imirimo y’Inteko rusange izasozwa ku wa 5 Ugushyingo 2022.
Ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 24 Ukwakira 2022, Guverinoma y’u Rwanda yasohoye itangazo yamagana Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yongeye kurushyira mu majwi mu bibazo byayo by’umutekano muke, ndetse u Rwanda rugaragaza ko icyo gihugu cyananiwe gushyira mu ngiro ibyo kivuga ku ngamba zo kugarura (...)
Perezida Paul Kagame yashimiye abamwifurije isabukuru nziza y’amavuko yizihije ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022. Umukuru w’Igihugu abinyujije kuri Twitter, yagize ati: “Reka mfate aka kanya nshimire buri umwe wese wanyifurije isabukuru nziza”.
Umutekamutwe wibye indirimbo 14 zirimo iz’umuhanzi Ed Sheeran akazigurisha zitarasohoka yakatiwe gufungwa amezi 18.
Abajyanama ku buzima bwo mu mutwe bakorera mu bigo nderabuzima bitandukanye batangaje ko bagiye kurwanya akato gahabwa abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo bagiye kwivuza aho usanga imiti yabo ibikwa ukwayo, mu kuyibaha bakabwirwa amagambo abaca intege.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite, yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’ingingo z’umuntu n’uturemangingo.
Tariki 18 Ukwakira 2007, tariki 18 Ukwakira 2022, imyaka 15 irashize umuhanzi Lucky Philipe Dube atabarutse.
Kuri uyu wa Mbere tariki 17 Ukwakira 2022, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya Ebola kimaze iminsi cyaribasiye ibice bimwe byo muri Uganda. Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko n’ubwo nta bwandu bwa Ebola buragaragara mu Rwanda, ariko hatangijwe imyitozo igamije gukangurira inzego z’ubuzima (...)
Abaturage batandukanye bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, barasaba ubuyobozi gukaza ibikorwa by’ umutekano nyuma y’uko hasigaye harangwa ubujura bukorwa n’abiganjemo insoresore, ugerageje kuzirwanya zikamukubita amacupa.
Bamwe mu bajyanama ku buzima bw’imitekerereze bagaragaza ko hakiri imbogamizi zikwiye gushakirwa igisubizo kirambye kugira ngo abantu babashe guhangana n’uburwayi bwo mu mutwe bivugwa ko burushaho kugenda bwiyongera.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Inama y’Ubutegetsi ya SOLA, ishuri ryo muri Afghanistan ryigisha ibijyanye n’imiyoborere, ndetse na Shabana Basij-Rasikh uri mu barishinze.
Abaturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Kibenga bahangayikishijwe n’ubuzima buri kubagora kubera ibura ry’amazi. Ni nyuma y’uko bashyize imiyoboro y’amazi mu ngo zabo bakaba bamaze amezi asaga umunani badafite amazi ahubwo bajya kuyavoma aho bakoresha urugendo rw’isaha, bakayagura amafaranga 200 (...)
Eng. Emile Patrick BAGANIZI yagizwe Umuyobozi Mukuru w’agateganyo mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro(RURA).
Umuhanzi Nyarwanda ‘Afrique’ yatangaje ko mukuru we yitabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, azize impanuka.
Umuyobozi w’inzu itunganya imiziki ya Kina Music, Ishimwe Clement, yatangaje ko igiye kwagurira ibikorwa byayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Muri Nigeria ubwato bwarohamye buhitana abantu 10 abandi 60 baburirwa irengero, mu gihe 15 ari bo barohowe ari bazima, nk’uko bitangazwa n’abategetsi bo muri Leta ya Anambra aho byabereye.
Perezida Paul Kagame yakiriye abagize Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NCST), aho baganiriye ku byatuma ubumenyi n’ikoranabuhanga biza ku isonga mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Prof. Nshuti Manasseh, yakiriye kopi z’impapuro zemerera Signe Winding Albjerg kuba Ambasaderi wa Denmark mu Rwanda. Ambasaderi Signe Winding Albjerg, azaba afite icyicaro muri Uganda.
Abantu 20 bishwe mu bitero bitatu by’amabombe yatezwe mu modoka ku wa mbere tariki 3 Ukwakira 2022 mu gace ka Beledweyne, kari hagati muri Somalia. Mu bishwe n’izo bombe harimo abayobozi babiri bahagarariye Leta muri ako karere, abasivili hamwe n’abasirikare, nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byabitangaje.