Muri Kamena 2018 nibwo Maniriho Saidi yavuye i Kigali ajya gucururiza imbuto i Kampala, agarutse abanza kunyuzwa muri gereza ayimaramo amezi atandatu.
Umugabo witwa Jean Damascene Baziruwiha wari umaze umwaka muri Uganda ari umurobyi mu kiyaga cya Victoria, yavuze uburyo yashinjwe kuba intasi y’u Rwanda muri Uganda akahafungirwa.
Itangazo ry’inama yahuje abakuru b’ibihugu bine ari byo Angola, u Rwanda, Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DR Congo) na Uganda riravuga ko ibihugu bya Angola na DR Congo bigiye kuba umuhuza w’ibiganiro hagati y’u Rwanda na Uganda.
Gakwerere Moses utuye mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Kanyinya mu Kagari ka Taba, Umudugudu wa Taba, yagize amahirwe yo kugaruka mu Rwanda ku wa gatanu tariki 21 Kamena 2019 nyuma yo gufatirwa muri Uganda akahafungirwa mu gihe cy’amezi atatu azira akarengane nk’uko abisobanura.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko nta buryo na bumwe abona bwateza intambara hagati y’u Rwanda na Uganda. Yabivuze mu rwego rwo gusubiza abari bamaze iminsi bahwihwisa ko hari umwuka w’intambara ututumba hagati y’u Rwanda na Uganda.
Niyomucunguzi Jean Baptiste ukomoka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga avuga ko yagiye kurema isoko rya Kisoro muri Uganda, afatwa na Polisi yaho imushinja kutagira ibyangombwa ahita afungwa akaba arekuwe nyuma y’umwaka.
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko yakiriye Abanyarwanda basaga 20 birukanywe muri Uganda ku wa kabiri tariki 12 Kamena 2019, bakaba bari bafungiye muri Uganda mu buryo budakurikije amategeko.
Umunyarwanda witwa Ishimwe Moses avuga ko yatashye mu Rwanda nyuma yo gukubitwa, gukorerwa iyicarubozo n’ibindi bikorwa bibabaza umubiri.
Umukobwa witwa Kamuzizi Sumaya wo mu Karere ka Musanze wari umaze umwaka afungiye muri Uganda, avuga ko igihe cyose yamazeyo yakoreshwaga imirimo ivunanye, yavuga ko ananiwe agakubitwa.
Uyu muvugabutumwa wita Muhigirwa Paul wari umaze imyaka 10 mu gihugu cya Uganda hamwe n’uwitwa Mibungo Emmanuel wagiyeyo muri 2014, ni abandi Banyarwanda batashye iwabo nyuma yo kugirwa intere.
Ubuyobozi bw’u Rwanda burasaba ubwa Uganda kujya bubagezaho Abanyarwanda bazima bafungiwe muri Uganda, aho kuzana imirambo y’Abanyarwanda.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe Ubutasi (CMI) rwashimuse Abanyarwanda babiri ari bo Samvura Pierre w’imyaka 47 na Habiyaremye Eric w’imyaka 25 y’amavuko.
Guverinoma y’u Rwanda, ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yagize icyo ivuga ku biherutse gutangazwa na Uganda by’ubushyamirane bwahitanye ubuzima bw’abantu babiri mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko mu ijoro ryo ku wa gatanu tariki 24 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Tabagwe mu Karere ka Nyagatare habayeho guhangana hagati y’abari bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda imyenda ya caguwa mu buryo butemewe n’inzego z’umutekano, Polisi igahakana amakuru yatangajwe y’uko uko guhangana kwaba (...)
Ku gicamunsi cyo ku wa 02 Mata 2019, Abanyarwanda batandatu bari bamaze amezi atatu bafungiye muri Uganda bagaruwe mu Rwanda.
Laurence Kiwanuka, Umunya-Uganda w’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko museveni ari umubeshyi kabuhariwe kuva avutse.
Buri wese wabashije kuganira na perezida wa Uganda yakubwira neza ko ari umuntu w’indyarya, incakura, umuntu udakwiye kwizerwa mbese umuntu udakwiye kugirirwa ikizere na gike.
Ibi ni bimwe mu bikomeje kumenyekana, nyuma y’uruzinduko Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC (ari wo mutwe urwanya u Rwanda ukorera cyane muri Uganda), yagiriye muri Uganda hagati ya tariki 01 n’iya 06 Werurwe 2019, akagirana ibiganiro bigamije kunoza imikoranire na Perezida Museveni wa Uganda ubugira kabiri.
Perezida wa Uganda akunze kwigira nyoninyinshi iyo abajijwe ku bijyanye n’uburyo akomeje gushyigikira umutwe urwanya u Rwanda witwa RNC, agashaka kwerekana ko bamwe mu buyobozi bwe ari bo bari kumuyobya.
Hari Abanyarwanda bari bafungiye muri Uganda bavuga ko bakubitwaga, bakirirwa mu mazi bakanayararamo andi bakayabamena mu mazuru.
Itangazo rishyizwe hanze na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, riravuga ko amatangazo akomeje gushyirwa hanze na leta ya Uganda, harimo iryasohotse kuri uyu wa 13 Werurwe 2019, arimo ukwirengagiza no guca k’uruhande ibibazo nyamukuru bikwiye kuba bishakirwa ibisubizo.
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe, aravuga ko abatekereje ko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yagenzwaga no guhuza u Rwanda na Uganda bibeshya kuko atari umuhuza muri kibazo hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yasobanuye neza ipfundo ry’ibibazo Abanyarwanda bakomeje guhura nabyo muri Uganda, yerekana ko bituruka ahanini ku mikoranire hagati y’umutwe ugamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda RNC na Uganda.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Dr Richard Sezibera, yibukije Abanyarwanda ko nubwo Uganda itava ku izima atari cyo gihugu kibagenera uko babaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Guverinoma Dr Richard Sezibera, yahakanye ibyavuzwe na bimwe mu binyamakuru byo muri Uganda ko haba hari ingabo z’u Rwanda zashyizwe ku mupaka n’icyo gihugu.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agiye kuyobora Umuryango wa EAC uhuza ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, mu gihe havugwa umubano utameze neza hagati y’u Rwanda n’ibihugu bya Uganda n’u Burundi.
Ishyaka riharanira Demokarasi muri Uganda ‘Democratic Party’, rirasaba leta guhagarika itotezwa rikomeje gukorerwa abanyarwanda bagenda muri Uganda ndetse no kurekura abari muri gereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuryango wa Rene Rutagungira, Umunyarwanda washimutiwe mu gihugu cya Uganda, ku cyumweru cyashize, urasaba ko wafashwa kugaruza uwo muvandimwe wabo.