Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022, yakiriwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni na madamu we Janet Museveni mu biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Uganda kuri iki Cyumweru tariki 24 Mata 2022. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko mu masaha y’umugoroba Perezida Kagame yitabira ibirori by’isabukuru ya Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni.
Umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka mu ngabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku wa Gatandatu tariki 23 Mata 2022 yizihije isabukuru y’imyaka 48 amaze avutse.
Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, yajyanye Gen Muhoozi Kainerugaba mu rwuri rwe aramugabira. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda byatangaje ko Perezida Kagame uretse gutembereza Gen Muhoozi mu rwuri rwe yanamugabiye inka z’Inyambo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Werurwe 2022, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.
Perezida Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Werurwe 2022, yakiriye Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, akaba n’Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yageze i Kigali, aho aje mu ruzinduko mu Rwanda.
Ku wa Mbere tariki 07 Werurwe 2022, nyuma y’uko umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda ufunguwe ku mugaragaro, byari ibyishimo ku baturage ku mpande zombi, haba ku Rwanda haba no kuri Uganda, ariko Umuyobozi wa Kisoro kamwe mu turere twa Uganda, we biba akarusho aho yishimiye cyane uko gufungura umupaka, avuga ko ari (…)
Abanyarwanda n’Abanya-Uganda baturiye umupaka wa Cyanika, bari mu byishimo nyuma y’uko uwo mupaka ufunguwe. Ni nyuma y’imyaka isaga ibiri wari umaze ufunze, bakaba bishimira ko ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi bugiye kubafasha mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza yabo.
Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy’umupaka w’u Rwanda na Uganda wari umaze igihe warafunzwe cyane cyane uwa Gatuna, dore ko ari n’umwe mu mipaka ikoreshwa cyane. Yabigarutseho kuri uyu wa kabiri tariki 08 Gashyantare 2022, ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi baherutse gushyirwa mu myanya mishya.
Nyuma y’imyaka igera kuri itatu ingendo zihuza u Rwanda na Uganda hakoreshejwe umupaka wa Gatuna zarahagaritswe, zongeye gusubukurwa ku wa 31 Mutarama 2022.
Nyuma y’imyaka hafi itatu umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunze, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, abaturage ku mpande zombi bakaba bishimiye cyane icyo gikorwa.
Nyuma y’imyaka itatu yari ishize umupaka wa gatuna uhuza u Rwanda na Uganda ufunzwe, wongeye gufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022. Mbere y’uko iyo tariki igera, ni ukuvuga mbere ya saa sita z’ijoro , kuri uwo mupaka hagaragaraga imyiteguro yo gufasha abinjira n’abasohoka, ari na ko inzego z’umutekano (…)
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yavuze ko Abanyarwanda bifuza kujya muri Uganda bagomba gushishoza no kwigengesera kuko kuba umupaka wa Gatuna wafunguwe bidakuraho ibibazo byari bisanzwe.
Nyuma y’uko Leta y’u Rwanda itangarije ko umupaka wa Gatuna ufungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022, ibyishimo ni byinshi mu baturage kuko bagiye kubona amahitamo menshi y’ibyo bagura byujuje ubuziranenge kandi bihendutse, ariko hari n’abareba kure bakagira amakenga.
Ku wa Gatanu tariki 28 Mutarama 2022, u Rwanda nibwo rwatangaje ku mugaragaro ko umupaka wa Gatuna uzafungurwa kuri uyu wa Mbere tariki 31 Mutarama 2022 nyuma yo gufungwa ku ya 28 Gashyantare 2019, bivuze ko wari umaze imyaka itatu ufunzwe.
Ku wa Kane tariki ya 27 Mutarama 2022, ku mupaka wa Kagitumba uhuza Uganda n’u Rwanda ku ruhande rw’Akarere ka Nyagatare, hagejejwe Abanyarwanda 58 n’Umurundi umwe bari bafungiye muri Uganda bashinjwa kwinjira no kuba muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba ba maneko b’u Rwanda.
Leta y’u Rwanda yatangaje ko umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wari umaze imyaka ibarirwa muri ine ufunzwe, uzongera gufungurwa guhera tariki 31 Mutarama 2022.
Perezida wa Uganda Yoweri Museveni akaba n’umuyobozi w’ikirenga w’ingabo za Uganda, yakuye Maj Gen Abel Kandiho ku buyobozi bw’Urwego rwa gisirikare rushinzwe ubutasi (CMI), amusimbuza Maj Gen James Birungi.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame na Gen. Muhoozi Kainerugaba, bagiranye ibiganiro byiza kandi bitanga icyizere ku mubano hagati y’u Rwanda na Uganda, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’ibiro by’Umukuru w’Igihugu.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, bakaba barimo kuganira ku mubano w’ibihugu byombi, nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu,.
Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, bikaba biteganyijwe ko aza guhura na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Saa kumi n’igice z’igicamunsi ku wa 15 Mutarama 2022, Abanyarwanda 31 bari bafungiye muri Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba mu Karere ka Nyagatare. Bagizwe n’abagabo 22, abagore batandatu (06), n’abana batatu (3).
Ku wa Gatandatu tariki ya 23 Ukwakira 2021, Abanyarwanda 48 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda banyujijwe ku mupaka wa Kagitumba.
N’ubwo hamaze kuba inama zitandukanye hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, ariko uko ibintu byari bimeze ngo ni ko bikimeze ntakirahinduka nk’uko Minisitiri Dr Vincent Biruta yabisobanuye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 29 Nyakanga 2021.
Ku wa Kane tariki ya 08 Nyakanga 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 11 bari bafungiye mu gihugu cya Uganda. Bagizwe n’abagabo 10 n’umugore umwe, bose bakaba bari bafungiye ahakorera Urwego Rushinzwe Iperereza mu Gisirikare cya Uganda (CMI) i Mbuya.
Abana bari bafungiye mu gihugu cya Uganda bagejejwe mu Rwanda, baribaza aho bagiye kuba mu gihe bateshejwe ababyeyi babo mu gihugu cya Uganda.
Mugisha Gahungu Shadrack wakoreraga ubucuruzi mu gihugu cya Uganda avuga ko yateshejwe imitungo ye yose ndetse n’umuryango akaba acyuye gusa urufunguzo rw’imodoka yari atunze.
Umubyeyi witwa Nzamukosha Diane wageze mu Rwanda tariki 03 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bari bafungiye muri Uganda, yageze ku mupaka wa Kagitumba yicaye mu modoka atabashaga kwigenza n’amaguru.
Bamwe mu Banyarwanda bafungirwa mu gihugu cya Uganda bavuga ko buri joro bajyaga barara bakubitwa inkoni z’insinga bwacya bagasubizwa muri za kasho.