Umunyambanga wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside, Dr. Bizimana Jean Damascene, yatangaje ko mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hazabaho gahunda yo gushyingura imibiri yabonetse hirya no hino mu Gihugu hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda (...)
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside(CNLG) yatangaje uburyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi bizakorwa abantu bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, avuga ko itariki basanzwe bibukiraho abiciwe i Ruramira, izagera imibiri iherutse gukurwa mu cyuzi cya Ruramira yaramaze gushyingurwa mu cyubahiro, kuko babiteganya mbere.