Abagize Umuryango witwa ‘Nyabihu Survivors Family’, bemeza ko kubwira abakiri bato amateka mabi yaranze u Rwanda, bituma barushaho kuyasobanukirwa, bikabatera imbaraga zo gukunda igihugu no kukirinda abafite umugambi wo kucyoreka.
Mu gikorwa cyo gushakisha imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ngo bashyingurwe mu cyubahiro, umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo Gilbert, yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, bityo akaba atumva impamvu abazi aho imibiri iherereye banga kubivuga kandi ntawe (…)
Mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abemera Imana bagiye bagaruka ku butumwa buvuga ko kwica umuntu utaremye ari icyaha, ko ari ukwigomeka ku Mana, ko bidakwiye.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe n’ubwa Ibuka buvuga ko Nyamagabe (hahoze ari mu Bufundu na Bunyambiriri) ari igicumbi cy’ingengabitekerezo ya Jenoside, nk’uko n’amateka abigaragaza.
Abafana b’ikipe ya APR FC mu Karere ka Musanze, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi bunamira abazize Jenoside bashyinguye muri urwo rwibutso, banafata ingamba zo guhangana n’uwo ari we wese ushaka kuyipfobya.
Ku Mugoroba wo ku ya 26 Kamena 2021, Ambasade y’u Rwanda mu Gihugu cya Senegal ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rwo mu bihugu bya Senegal, Mali, Gambia, Cabo Verde na Guinea Bissau, bibutse urubyiruko rwishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Iyo gahunda yakozwe (…)
Imibiri 1093 y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabonetse mu Karere ka Muhanga yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi.
Hirya no hino mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bafatanyije n’ubuyobozi ku rwego rw’akarere na IBUKA, bari mu gikorwa cyo gutaburura imibiri y’abishwe muri Jenoside yashyinguwe aho itagomba kuba, kugira ngo izashyingurwe mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ku ya 1 (…)
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Kigali Ishami rya Musanze, baratangaza ko nta na rimwe bazigera bihanganira umuntu wese upfobya amateka y’Abanyarwanda, yitwaje icyo ari cyo, mu kwirinda ko u Rwanda rwakongera gusubira mu mateka mabi, harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ari na yo mpamvu babamagana.
Abakozi b’Akarere ka Musanze, barasabwa kugira uruhare mu gukoresha ikoranabuhanga, barushaho kuvuguruza no kwamagana abagoreka amateka y’igihugu n’abayavuga uko atari, mu rwego rwo gukumira abifuriza u Rwanda gusubira mu bihe bibi rwanyuzemo.
Komisiyo y’igihugu y’Ubwume n’Ubwiyunge (NURC) iratangaza ko ntawe ukwiye kwitwaza ko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ngo yishore mu byaha byo kuyipfobya no kiyihakana.
Ku Cyumweru tariki 13 Kamena 2021 ubwo Nyiricyubahiro Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo, Anaclet Mwumvaneza yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe abatutsi mu 1994, aho banashyinguye mu cyubahiro imiri 8,660 y’Abatutsi baguye ku Mubuga, yavuze ko kwibuka bifasha gusubiza icyubahiro abavukijwe ubuzima (…)
Nyuma y’igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge, cyabaye ku ya 6 Kamena 2021, abafatanyabikorwa batandukanye bari barishyize hamwe bubakira inzu umubyeyi Meya Sengarama, bahise bamushyikiriza imfunguzo zayo arayitaha, abashimira byimazeyo kubera (…)
Nyuma y’igihe kinini abafite ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi basaba ko urwo rwibutso rwubakwa, mu rwego rwo kurinda imibiri irushyinguyemo yagiye yangizwa n’amazi yinjira muramo, ubu rwamaze gusakarwa bibatera kwishima.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Gicurasi 2021, Umuvugizi wungirije w’Itorero ADEPR, Rutagama Eugene, ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, bunamiye kandi bashyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rw’abiciwe ku rusengero rwa ADEPR i Kayenzi, bigizwemo uruhare na Pasiteri (…)
Senateri Espérance Nyirasafari avuga ko kuba Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’umuryango, aho gushyigikira iterambere ryawo agashyigikira ubwicanyi akanabushoramo umuhungu we n’umukazana we, ari igisebo ku babyeyi.
Mu butumwa yanyujije kuri twitter kuri uyu wa Gatandatu, Madamu wa Perezida wa Repubulika, Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti kwibuka imiryango irenga 15,000 yazimye kubera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tariki ya 15 Gicurasi 2021 mu Rwanda hazibukwa imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 yazimye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, aratangaza ko ibiganiro byo kuzahura umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi bitanga icyizere cy’uko Abarundi bakoze Jenoside ku Mayaga bakurikiranwa.
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba mu Gihugu cya Guinea Bissau, tariki ya 29 Mata 2021, bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB), Dr. Patrick Karangwa, avuga ko kuba abadogiteri baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bigoye kubyumva, kandi ari ibyo kugawa.
Imibiri 20 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabonetse mu bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango hamwe n’indi 80 yimuwe mu mva byagaragaraga ko idahesha abayishyiguyemo icyubahiro, yose yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwa Ruhango.
Abo mu muryango wa Didi Dieudonné, umuhungu wa Disi Didace, wari utuye mu Karere ka Nyanza, mu mpera z’icyumweru gishize, bashyinguye mu cyubahiro imibiri y’abana babiri bo muri uwo muryango, bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Alexandre Lyambabaje, anenga kuba nta jwi ryumvikanye ryamagana Jenoside ryavuye mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, kandi Intego yayo yari ‘Urumuri n’agakiza bya rubanda.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya Green Hills n’abayobozi babo, ku wa Gatatu tariki 21 Mata 2021 bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bw’umuryango wa GAERG bwari bwateguye igikorwa cyo gushaka amakuru, gukora igitabo na Filime mbarankuru ku miryango 15 ihagarariye indi yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, buvuga ko bitagezweho bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.
Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kaduha mu gice kizwi nk’Ubunyambiriri, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Mata 2021, bibutse haba n’igikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 61 yabonetse.
Ku ya 21 Mata 1994 ni bwo Abatutsi basaga ibihumbi 50 biciwe mu kibaya cya Nyamukumba, hakoreshejwe kurasa n’imbunda z’abajandarume, interahamwe zigasonga abataranogoka zikoresheje imihoro n’izindi ntwaro gakondo.