Dusengiyumva Samuel akomoka mu cyahoze ari Komini Ntongwe, ubu ni mu Karere ka Ruhango. Yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, afite imyaka 13 gusa.
Adrien Niyonshuti warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ni umwe bakinnyi bakoze amateka muri siporo mu Rwanda aho yabaye umukinnyi wa mbere wabigize umwuga mu mukino w’amagare mu Rwanda, akanaba Umunyarwanda wa mbere wakinnye imikino Olempike muri uyu mukino.
Tariki ya 7 Mata 2021 nibwo Tania Rugamba, umwuzukuru wa Rugamba Sipiriyani, yanditse ku rukuta rwa Twitter ati "Sogokuru yahimbye ’Nzataha Yeruzalemu nshya’ tariki 6 Mata 1994 yiyumvamo gutaha kwa Jambo bukeye bwaho."
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko kuva ku wa 01 kugeza ku wa 08 Mata 2021, hamaze kugaragara ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside 22, abantu 18 bakaba ari bo bamaze kubifatirwamo.
Prof. Vincent Duclert avuga ko nk’umushakashatsi wigenga nta ruhande yabogamiyeho hakorwa iyo Raporo ku buryo hizewe ko amakuru agaragara muri iyo raporo ari ingirakamaro ku butabera n’amahoro ku Banyarwanda.
Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bindi bifitanye isano na yo ni ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gukumira ko habaho imitekerereze n’imyumvire yakongera gutuma u Rwanda runyura mu bihe rwanyuzemo ubwo mu mwaka wa 1994 habaga Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana miliyoni isaga.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe Isi yose yari yimye amaso ibyaberaga mu Rwanda, idashaka kugira icyo ibikoraho, ahubwo ugasanga hari impaka za kumenya niba ari isubiranamo ry’amoko gusa, cyangwa se niba ari Jenoside, Umudipolomate w’Umunya-Nigeria yabwiye Akanama ka LONI gashinzwe umutekano ko (…)
Mukanoheli Josée wari ufite imyaka 10 muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aravuga ingorane yagiriye mu ivangura, ubwo yatotejwe yiga mu mashuri abanza kugeza ubwo yari mu bo batoranyaga mu ishuri ryabo ngo baheke isanduku yabaga yuzuyemo imitumba mu rugendo rwakorwaga rwitwaga urwo“Guhamba Rwigema”.
Ambasade y’u Rwanda muri Senegal inashinzwe Ibihugu bya Mali, Gambiya, Cap-Vert na Gineya Bisawu ifatanyije n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Senegal bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwnda mu 1994. Iyo gahunda yabereye kuri “Place du Souvenir Africain” ahari ikimenyetso cyo kwibuka (…)
Kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Mata 2021, ubuyobozi bwa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC) bibutse abari abakozi b’icyahoze ari ELECTROGAZ bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayobozi batandukanye bifatanyije n’u Rwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba batanze ubutumwa basaba ko Jenoside itazongera kubaho ukundi (Genocide Never Again). Ikindi kandi bashimira uko Abanyarwanda bashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside yahitanye abasaga Miliyoni bishwe mu minsi ijana.
Ubuhamya ni kimwe mu byifashishwa mu kubika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, nk’uko bisobanurwa na Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG). Ubuhamya bushobora gukorwa mu nyandiko, amajwi cyangwa amashusho.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko imibiri y’abazize Jenoside yakowe abatutsi mu 1994 ishyinguwe mu rwibutso rwa Kivumu muri ako karere igiye kwimurirwa mu rwibutso rwa Nyundo mu Karere ka Rubavu.
Ku wa Gatatu tariki 07 Mata 2021 hirya no hino ku isi no mu Rwanda by’umwihariko, hatangiye ibikorwa byo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994. Ku rwego rw’Igihugu byatangirijwe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali(ku Gisozi) ahacanwe urumuri rw’icyizere.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko mu cyumweru cya gatatu cy’ukwezi kwa Mata 2021, u Rwanda ruzagira icyo ruvuga kuri raporo igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo raporo yasohowe n’inzobere z’u Bufaransa ubwazo.
Mu gihe Abanyarwanda bibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ababa mu nzego zitandukanye za Siporo mu Rwanda bifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, ku wa Gatatu tariki ya 07 Mata 2021 bifatanyije n’abandi Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ku Isi mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside mu 1994.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, u Rwanda rwatangiye icyumweru cyo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), akaba yasobanuye impamvu kwibuka ari ngombwa ndetse n’icyo bimaze mu kurwanya ingengabitekerezo ya (…)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal Jean Pierre Karabaranga, avuga ko umuco wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umaze gushinga imizi muri icyo gihugu, dore ko ari n’igihugu cyamenye ububi bwayo kuva igitangira, aho cyari gifite ingabo mu mutwe wa L’ONU wari mu Rwanda.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi kandi byivugira ku buryo ntawe uzongera kwemera ko ibyagenzweho byangizwa n’abahungabanya umutekano.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko mu bintu bitatu bigiye gukorerwa muri icyo gihugu ku bufatanye na Ibuka ndetse na Leta y’u Buholandi, harimo kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mashuri no mu yandi mahuriro y’abantu.
Perezida wa Repuburika Paul Kagame atangaza ko Abanyarwanda bunze ubumwe uyu munsi kurusha ibindi bihe byose byabayeho.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera, arasaba Abanyarwanda ko mu gihe bibuka inshuti n’abavandimwe, kuzirikana ko n’icyorezo cya COVID-19 gihari bityo bagakomeza ingamba zo kucyirinda.
Amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bunamiye Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, banacana urumuri rutazima mu rwego rwo gutangiza Icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi nyandiko ikomoka mu kiganiro nigeze gutanga twibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro ku itariki ya 11 Mata 2016. Muri icyo kiganiro nibanze ku cyo ntekereza ku bubi n’ingaruka by’icyaha cya Jenoside.
Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Kigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), yatangaje ko hari gahunda yo kuzifashisha telefoni mu gufasha abahura n’ihungabana mu gihe cyo Kwibuka.