Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda. Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC Tino.
Umuryango witwa Rise and Shine World Inc. wateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ’Rise and Shine Talent Hunt Season 1’ aho uwa mbere azahembwa miliyoni 10Frw.
Umuhanzi Noble Zogli uzwi nka Nektunez, akaba n’umwe mu batunganya indirimbo utuye i Atlanta muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Ghana, yasinyanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi yitwa Konvict Kulture y’icyamamare, Akon.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys, yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we. Judith, usanzwe utuye muri Canada, yabigarutseho ku wa Kane tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio (...)
Artis Leon Ivey Jr wamamaye cyane ku izina rya Coolio mu muziki by’umwihariko mu njyana ya Rap, yitabye Imana afite imyaka 59.
Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Ghana, wamamaye nka Stonebwoy asanga abahanzi nyarwanda bakwiye kureka ubunebwe bagakora cyane kugira ngo bagere aho bifuza.
Abakunzi b’imyidagaduro n’ibitaramo iyi weekend isize ntawaheranwe n’irungu mu bice bitandukanye by’Igihugu birimo Iburengerazuba, Amajyaruguru ndetse no mu Mujyi wa Kigali, umurwa w’ibirori n’ibitaramo.
Umuhanzi Alyn Sano yashyize hanze indirimbo nshya mu buryo bw’amajwi n’amashusho yise ‘Radiyo’ avuga ko ari indirimbo y’urukundo hagati y’umuhungu n’umukobwa.
Umuhanzi Dukuzimana Emerance uzwi nka Emerance Gakondo ni umukobwa umaze kumenywa cyane biciye mu ndirimbo ze aririmba mu njyana gakondo, akaba yamaze gukora ubukwe n’umusore yihebeye.