Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi nyuma yo gufatira amashusho y’indirimbo mu ngoro y’umukuru w’Igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo.
Chorale de Kigali yasubiyemo indirimbo ‘Gusakaara’ y’umuhanzi Yvan Buravan biturutse ku cyifuzo yabagejejeho ataritaba Imana.
Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, akaba yaranashinze inzu ifasha abahanzi yitwa ‘The Mane Music’, yapfushije se umubyara azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Alyn Sano umwe mu bakobwa bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda kugeza ubu, indirimbo yise ’Say less’ aherutse guhurizamo abahanzi Fik Fameica na Sat B, iri mu ziyoboye kuri Radio ya RFI.
David Adeleke, uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka Davido, we n’umukunzi we Chioma Rowland bwa mbere bongeye kugaragara mu ruhame nyuma gupfusha umwana wabo w’umuhungu w’imyaka itatu.
Nyuma y’igihe havugwa urukundo hagati ya Zuchu na Diamond, kubera imyitwarire bagaragazaga ndetse bigashimangirwa n’abantu ba hafi yabo, kuri ubu nyina wa Diamond Platnumz yamaze guha umugisha urukundo rw’aba bombi.
Itsinda Hillsong London ryatanze ibyishimo mu buryo bukomeye Abanyarwanda bakunda umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu gitaramo cy’amateka cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Ubuzima bwa Karamuka Jean Luc wamamaye nka Junior Multisystem, uri mu ba Producer beza u Rwanda rwagize bumerewe nabi, nyuma y’aho asabye abantu kumusengera.
Abagize Itsinda ry’Abahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ryo mu Bwongereza, ’Hillsong London’ bageze mu Rwanda, aho bitabiriye igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza cyiswe “Hillsong London Live in Kigali”.
Umuhanzi Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi ku izina rya ‘Diamond Platnumz’ ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyizinjiza abantu mu minsi mikuru cyiswe ‘One People Concert’.
Irushanwa ‘Loko Star’ ryateguwe n’umuhanzi Faycal Ngeruka uzwi nka ‘Kode’ agamije guteza imbere abanyempano batandakunye ariko bakaba badafite ubushobozi, binyuze muri kompanyi y’umuziki ‘Empireskode’.
Umuhanzi wo muri Uganda, Edrisah Musuuza, uzwi cyane ku izina rya Eddy Kenzo, yashyizwe ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2023.
Edrisah Musuuza, Umuhanzi w’umunya-Uganda wamamaye nka ’Eddy Kenzo’ yavuze ko afite ubwoba akomeje guterwa n’abantu bashaka kumwica.
Umuhanzi ukomoka muri Kenya, Jacob Abunga uzwi cyane nka Otile Brown, yongeye gukorana indirimbo na The Ben bise ‘Kolo Kolo’, izaba iri kuri EP nshya y’uyu muhanzi.
Umuhanzi David Adeleke uzwi cyane nka Davido, nyuma yo gupfusha umwana w’umuhungu we w’imyaka itatu, yatangaje ko ibitaramo yagombaga gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byasubitswe.
Hamida wahoze ari umukunzi wa myugariro w’Ikipe y’Igihugu Amavubi na Rayon Sports, Rwatubyaye Abdul, yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye iminsi.
Umuhanzi ukomoka muri Nigeria, Ladipo Eso, umaze kwamamara ku rwego rw’isi ku izina rya LADIPOE yavuze ko indirimbo ye yitwa ‘Know you’ yakoranye na Simi yamutwaye imyaka itatu kugirango ijye hanze.
Umuhanzikazi Taylor Swift yanditse amateka adasanzwe yo kuba umuhanzi wa mbere ufite indirimbo 10 zikunzwe ku rutonde rw’indirimbo 100 zikunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ‘Billboard Hot 100’.
Umuraperi Kirshnik Khari Ball w’imyaka 28, wamenyekanye cyane nka Takeoff mu itsinda rya Migos, yapfuye nyuma yo kuraswa mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri i Houston.
Umuhanzi usanzwe uririmba indirimbo zihimbaza Imana, Patient Bizimana, yamaze kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yasanze umugore we Gentille Uwera Karamira.
Umuraperi Ndayishimiye Malik Bertrand uzwi ku izina rya Bull Dogg yagaragarijwe urukundo rukomeye n’abakunzi b’umuziki batuye i Dubai mu gitaramo ‘East African Show’.
Nyuma y’igihe kinini bivugwa ko Symphony Band itabanye neza n’umuhanzikazi Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] bahoze babana mu itsinda bagatandukana mu 2020, ubu bagiye guhurira mu gitaramo kimwe cyateguwe n’iri tsinda.
Umuhanzikazi Gusenga Munyampundu Marie France uzwi nka France Leesa uri mu bakobwa bakomeje kugaragaza ejo heza muri muzika Nyarwanda, yavuze ku mbogamizi zimuzitira mu muziki, ariko yizeza abakunzi be ko yagarutse.
Rwangabo Byusa Nelson, usanzwe uzwi mu muziki w’u Rwanda nka Nel Ngabo akaba umwe mu bagezweho muri iki gihe, yatangaje ko yatunguwe no gusanga umuziki we muri Canada uzwi ku rwego rwo hejuru.
Umuhanzikazi w’icyamamare ukomoka muri Tanzaniya Zuhura Othman Soud uzwi cyane ku izina rya Zuchu, yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya MTV Europe Music Awards 2022 (MTV EMA 2022).
Abanyempano 22 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni bo batsindiye guhagararira intara y’Iburasirazuba mu cyiciro cya mbere cy’amarushanwa yiswe "Rise and Shine Talent Hunt", ritegurwa na Rise and Shine World Ministry.
Umuhanzi akaba n’umuraperi Khalfan Govinda umaze kwigarurira imitima y’abatari bake, yavuze bamwe mu baraperi akunda barimo na Riderman, ufatwa nk’umwami wa Hip Hop mu Rwanda. Khalfan Govinda, yabigarutseho mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio aherutse kugirana na MC (...)
Umuryango witwa Rise and Shine World Inc. wateguye igikorwa cyo gushaka abanyempano mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana cyiswe ’Rise and Shine Talent Hunt Season 1’ aho uwa mbere azahembwa miliyoni 10Frw.
Umuhanzi Noble Zogli uzwi nka Nektunez, akaba n’umwe mu batunganya indirimbo utuye i Atlanta muri Amerika ariko ufite inkomoko muri Ghana, yasinyanye amasezerano n’inzu ifasha abahanzi yitwa Konvict Kulture y’icyamamare, Akon.
Umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli, Judith Niyonizera, wahoze ari umugore wa Niyibikora Safi Madiba waririmbaga mu itsinda rya Urban Boys, yahishuye indirimbo akunda y’uwahoze ari umugabo we. Judith, usanzwe utuye muri Canada, yabigarutseho ku wa Kane tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu kiganiro Dunda Show kuri KT Radio na (...)