Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuri uyu wa Kane tariki 31 Werurwe 2022, ryameshyeje abanyamuryango baryo ko batazongera gusabwa gupimisha abakozi mbere y’umukino.
Ku wa Kabiri tariki 29 Werurwe 2022 nyuma y’imikino ya kamarampaka yo kwishyura, nibwo hamenyekanye amakipe atanu azahagararira umugabane wa Afurika mu gikombe cy’Isi cya 2022 kizabera mu gihugu cya Qatar.
Cristiano Ronaldo kuri ubu ufite imyaka 37 y’amavuko, avuga ko ariwe wenyine wo gufata icyemezo ku hazaza he mu ikipe y’igihugu cye cya Portugal.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryasabye amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagore, kwiyandikisha mu gikombe cy’Amahoro 2022 giteganyijwe gutangira muri Mata 2022, bukaba ari ubwa mbere azaba yitabiriye icyo gikombe.
Mu gihe ikipe ya Manchester United ikomeje gushaka umutoza mukuru uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino wa 2022-2023, Eric Ten Hag umwe mu bahabwa amahirwe yaburiwe na Louis Van Gaal ko atari ikipe nziza yo guhitamo.
Ikipe ya Etincelles FC yahagaritse uwari umutoza wayo mukuru Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni kubera umusaruro muke. Ibi ubuyobozi bw’ikipe ya Etincelles FC bwabinyujije mu ibaruwa bwandikiye uyu mutoza ku wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2022 bumumenyesha ko ahagaritswe gutoza iyi kipe mu mikino umunani ya shampiyona yose (…)
Kuri uyu wa Gatanu amakipe y’ibihugu 10 muri Afurika yayoboye amatsinda icumi yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2022, kizabera muri Qatar hagati y’ukwezi k’Ugushyingo n’Ukuboza uyu mwaka, arakina imikino ibanza ya kamarampaka.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Werurwe 2022 hakomeje shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda hakinwa imikino ibiri, Kiyovu Sports ishimangira umwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-0.
Rayon Sports irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ukaba umukino wo kwishyura hagati y’amakipe yombi. Ni nyuma y’uko Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino ubanza.
Ikipe ya Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu, REG Basketball Club, ikatishije itike yo gukina imikino ya nyuma izabera i Kigali, nyuma yo gutsinda umukino utoroshye wayihuje na US Monastir yo muri Tunisia ukarangira ku ntsinzi ya REG y’amanota 77 kuri 74 ya US Monastir.
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Werurwe 2022 hategerejwe umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona uhuza Mukura VS na APR FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye. Ni umukino wo kwishyura ugiye guhuza amakipe yombi nyuma y’uko mu mukino ubanza ikipe ya Mukura VS yatsinze APR FC igitego 1-0 kuri sitade ya Kigali. Bwari ubwa mbere APR FC (…)
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2022 shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomeje hakinwa imikino ibiri ibanziriza imikino yose y’umunsi wa 21 yose yaranzwe no kurangira amakipe anganyije.
Ikinyamakuru France Football gitegura ibihembo ngarukamwaka bya Ballon d’Or bihabwa abakinnyi bahize abandi mu mupira w’amaguru ku isi cyahinduye uburyo ndetse na bimwe mu bigenderwaho mu itangwa ry’ibi bihembo.
Mu ijoro ryakeye ryo ku wa 9 Werurwe 2022, nibwo habaye umukino wa 1/8 cya UEFA Champions League ikipe ya Real Madrid yatsinzemo PSG ibitego 3-1, iyisezerera ku giteranyo 3-2.
Kuri iki Cyumweru tariki 6 Werurwe 2022, nibwo hasozwaga imikino y’umunsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho mu mikino itatu yakinwe ikipe ya Etincelles ariyo yonyine yabonye amanota atatu imbumbe, mu gihe andi makipe arimo Rayon Sports yagabanye amanota.
Ku wa Gatandatu tariki 5 Werurwe 2022, habaye imikino itanu ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasize APR FC na Kiyovu Sports nanone zinganya amanota ku rutonde, nyuma y’uko zombi zitsinze imikino y’uwo munsi.
Nyuma yo kuva mu ikipe ya Bugesera FC, umutoza Abdou Mbarushimana ari mu biganiro n’ikipe ya Etoile de l’Est, nayo idahagaze neza kugeza ubu.
Nyuma y’uko u Burusiya bushoje intambara ku gihugu cya Ukraine, umuherwe w’Umurusiya, Roman Abramovich, wari usanzwe ari nyiri ikipe ya Chelsea FC yo mu Bwongereza, akaba inshuti ya hafi ya Perezida Vladimir Putin, yabwiwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza ko atemerewe kugira umutungo muri icyo gihugu, ahita afata (…)
Ku Cyumweru tariki 27 Gashyantare 2022 mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Gicumbi FC 6-0. Ni umukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho Kiyovu Sports yari yakiriye Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu. Kiyovu Sports yatangiye ibona igitego ku munota wa 23 gitsinzwe (…)
Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022. Rayon Sports yari yakiriye yanganyije na APR FC 0-0 mu mukino witabiriwe n’abafana benshi. Abitabiriye ntibakanzwe n’ibiciro byari bihanitse, dore ko itike y’amafaranga make yari ibihumbi bitanu (5000Frw).
I Dakar mu gihugu cya Senegal hatangiye ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike yo gukina imikino y’igikombe cy’Isi cya Basketball kizabera mu Buyapani mu 2023, u Rwanda rutangira rutsindwa na Sudani y’Epfo amanota 68-56.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 saa 15h30 Rayon Sports irakira APR FC mu mukino wo kwishyura ukaba uw’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022 aho umukino ubanza APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Gashyantare 2022, hatangiye gukinwa umunsi wa 19 wa shampiyona haba imikino ine, aho Police FC yabonye intsinzi.
Mu gihe hategerejwe umukino ukomeye uzahuza APR FC na Rayon Sports, uzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, umutoza wa Rayon Sports Jorge Manuel da Silva Paixão Santos, we avuga ko ari umukino usanzwe.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022, APR FC irakirwa na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2021 hasojwe imikino y’umunsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda. APR FC yisubije umwanya wa mbere itsinze Etincelles.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 20 Gashyantare 2022, shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakomezaga haba imikino ine y’umunsi wa 18, yaranzwe no gutsinda kwa Kiyovu Sports igahita ifata umwanya wa mbere.
Kuri uyu wa Mbere tariki 21 Gashyantare 2022, ikipe ya Bugesera FC itazi gutsinda Rayon Sports uko bimera kuva muri 2017, ku munsi wa 18 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2021-2022, irayakirira kuri stade ya Bugesera.
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, harakomeza imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, aho hategerejwe umukino ukomeye uzahuza ikipe ya Police FC na Kiyovu Sports kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Kuva muri Kanama mu 1994, igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangira gutangwa muri shyampiyona y’u Bwongereza, kugeza ubu kimaze gutwarwa n’abakinnyi 250 gusa mu myaka 28 kimaze.