Yashimiye Umunyekongo wamurokoye muri Jenoside
Umunyarwandakazi utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagaruwe no gushimira Umukongomanikazi wamuhishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri iki cyumweru tariki 21 Kanama 2016, nibwo bahuriye mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, agamije kumwitura kumukiza interahamwe zashakaga kumwicana n’umuryango we.
Bora Seraphine uvuga ko yari atuye muri Congo mbere ya Jenoside, nyuma yo guhigwa bukware n’interahamwe zari zahungiye muri Congo, yaje kuzica mu rihumye ahungira mu rugo rwa Vumiriya aramuhisha.

Yagize ati “Nahise njya munzu y’uyu mukecuru interahamwe zimenya ko nahahungiye ziraza zirahagota, zikamubwira ngo ansohore banyice.
Umukecuru akababwira ngo aho kugira ngo mutange mumwice ngo njyewe mubanze munyice ariko simutanga kugeza igihe Leta ya Congo yaje kuhankura nkira gutyo.”
Vumiriya avuga ko yari yaturanye n’abiwabo wa Bora muri Congo, hanyuma mu gihe cya Jenoside bagakwira imishwaro bahunga interahamwe zabahigaga ari nako seraphine we yahise amuhungiraho.

Ati “Icyatumye muhisha twari duturanye mbona interahamwe zije zibanza ngo ntanzoka mubonye mbabwira ko inzoka ziba mu ishyamba bansaba gukingura ndanga.
Ndababwira ngo niba mutarahaze abo mwishe uyu ntimumubona kereka nimubanza kunyica kugeza polisi ije kumujyana.”
Usibye kuba Bora yashimiye mu ruhame uwamufashije kumuhisha mu bihe byari bigoranye, yiyemeje kuzakomeza kumwitura ineza yamugiriye amufasha kubaho mu buzima bwibanze.

MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|
Numuntu, that’s how we are supposed to be
God bless her and her family