Uko Byukusenge yahishwe n’inka, agaburirwa n’imbwa mu gihe cya Jenoside (Ubuhamya)
Byukusenge Eugenie yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arokokeye mu Mudugudu wa Kagese, Akagari ka Rusheshe, mu Murenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro.
Avuga ko kuri we yatangiye kubona ibyo kuvangurwa n’abandi mu 1991-1992-1993, kuko nubwo yari umwana, hari ibyo yabonaga, aho mu ishuri bajyaga babita Abatutsi cyangwa se bakabita Inyenzi, bakabita ayo mazina no mu gihe bakina n’abandi bana, kandi mu ishuri bagahagurutswa, ntamenye ubwoko bwe, agahaguruka mu Batutsi, mu Batwa no mu Bahutu.
Byukusenge avuga ko mbere gato ya Jenoside, umuryango we wahoraga utotezwa n’Abapolisi bo kuri Komini Kanombe muri icyo gihe, kuko bavugaga ko hari abasore bawo bagiye mu Nkotanyi, bigatuma bahora baza kubasaka mu nzu, basanga amata mu byansi bakayamena hasi ngo bashakamo amasasu, cyangwa bagatarura ibitoki n’inzoga na ho bashakamo ayo masasu, ntibayabone.
Yagize ati “Byageze aho ba Datawacu bava mu rugo, bajya mu Mutara hari hariyo Datawacu wundi, bukeye baraza batwara mama, bababuze. Bazanye n’abasirikare noneho b’Abafaransa, baravuga ngo mama kubera ko yari afite amatako manini, ngo abika imbunda mu matako. Barangije bamushyira mu modoka baramutwara baramufunga kandi ubwo ni muri 1993. Nimugoroba baraza batwara ikimasa cyari kiri mu rugo, bavuga ngo ni icyo kugombora mama kubera ko ari Inyenzi. Ngo bamutwaye kubera ko babuze abo bagabo. Mama yamazeyo iminsi itatu afungiye ku Karere…”.
Bigeze mu 1994, mu gihe indege yari iya Perezida Habyarimana yari yaraye ihanutse, umunsi ukurikiyeho, mu gitondo nka saa kumi n’ebyiri, Interahamwe yari imaze iminsi yitoreza ku ishuri ribanza rya Rusheshe, hafi y’iwabo wa Byukusenge, yahise iza iwabo mu rugo, ivuga ko abo Batutsi ari bo batumye umubyeyi wabo apfa.
Ku itariki ya 8 Mata 1994, umuryango wa Byukusenge watangiye guhungira mu masaka, bagira amahirwe uwo munsi ntibabica, umunsi ukurikiyeho bahungira ku baturanyi babo ahitwa kwa Kagaba, kuko bumvaga babizeyeho imbaraga, ariko mu gihe bari bateraniye aho, nabwo haza undi Mupolisi wa Komini Kanombe witwaga Kiwi, ababwira ko batarenza uwo munsi badapfuye, abaka amafaranga bari bafite, ariko ntiyabica. Hakurikiraho kurya inka bari bafite, batangira no gusambura amazu no gusahura.
Byukusenge avuga ko umunsi w’itariki 9 Mata 1994, Nyina n’abana barindwi bavukanaga, babafashe bose bajya kubaroha muri Nyabarongo.
Yagize ati “Mama we bamuroshye bamaze kumwambura n’imyenda yose, bamwambura n’ingobyi yari ahetsemo umwana, na yo barayitwara, baragenda barabaroha, noneho njyewe nsigara kwa Kagaba. Mu bantu bari bari kwa Kagaba, hari harimo umugore witwa Mukamuheto Speciose, wari ufite abana batatu b’abahungu, baraza baramubwira bati, uhetse abana b’Abatutsi. Kuko uwo mugore we ntabwo yari Umututsi. Abana barafashe barabajyana, baravuga ngo barabicira iwe. Uwo mugore ahita avuga ati ariko hano mu nzu harimo n’abandi. Njyewe nari ndi munsi y’igitanda cyabo, noneho uwo Kiwi, afata icumu, arikubita munsi y’igitanda, rinkubita ku kuguru, nyuma mfata imihini yari haruguru nkajya nyegeranya, nkayishyira aho barimo gukubita.Uwo munsi ntiyambona, arasohoka aragenda”.
Uko Byukusenge yahishwe n’inka akagaburirwa n’imbwa
Byukusenge avuga ko bigeze ku mugoroba yabonye aho atahakirira, arahava, anyura ku rugo rw’uwitwa Tadeyo, abona aho biciye ba bana b’abahungu batatu, asanga imbwa zatangiye kubarya, arabatwikira, ashyiraho n’umutumba kugira ngo wenda ntizikomeze kubarya.
Byukusenge yakomeje kugenda ahunga, aza kugera ahitwa mu Ayabaraya, agera ahari urusengero rwa ADEPR, yanyuze kuri bariyeri ntibamubona, maze yinjira muri urwo rusengero ajya kurwihishamo, ariko arungurutse, abona ikiraro cy’inka hanze, ajya muri icyo kiraro cy’inka, asanga harimo inka ebyiri, imwe y’ikimasa na nyina.
Yagize ati “Ya nka y’ikimasa imbonye, iraza, ikajya inyitambikaho gutya, isa n’impishe. Umushumba aje kwahura inka nimugoroba, ikimasa kirakomeza kimpagarara iruhande cyanga kumva iruhande, nyina irasohoka, ikimasa kiza gusohoka nyuma. Zitashye nimugoroba, cya kimasa kirihuta cyane, kinza iruhande, kirankingira nanone. Wa mushumba, akubita nyina na yo yinjiramo, arahagarara, arareba ariko ntiyambona”.
Byukusenge avuga ko yaje kwibwira ko ibyiza ari uko yajya mu matongo y’iwabo, kuko n’aho mu kiraro cy’inka yabonaga atazahakirira, aragenda ava aho, agera aho bitaga mu Barera asanga bakoze ubukwe, bashaka kumwica, bavuga ko n’ubundi ari wenyine wari usigaye iwabo, ariko bamaze kuzana ubuhiri, abasaba kubanza kumuha amazi yo kunywa, maze bamuha uruho rwuzuye umusururu aranywa, ariko ubukwe baba babusubitse bategereje kuza kumwica, ariko muri ako kanya hagwa imvura idasanzwe irimo urubura, bajya kugama, na we ahita ayigendamo, bamushatse baramubura, basubira mu bukwe.
Yagize ati “Ngeze mu rugo, naragiye nsubira muri cya cyobo cy’amatafari cyabaga mu rugo, imbwa yari iri mu rugo irambona, imbonye iraza irampunahuna. Irangije iragenda izana akadobo karimo amazi y’imvura yaguye, muri ka kadobo ka Omo gatoya, iraza iyantereka iruhande, ngiye kubona mbona irongeye irirutse izanye ikijumba igifite mu kanwa, irangije irakimpa. Amazi narayanyoye, ikijumba ndakirya, ndasinzira”.
Byukusenge avuga ko akangutse yibwiye ko umuryango we wose wapfuye, yigira inama yo kujya kwiyahura muri Nyabarongo, ariko ageze ku ruzi abona imvubu, ziramuhunga, yiroshye mu ruzi, arongera aruburuka ahagama hagati y’imirambo ibiri yarimo itembanwa n’uruzi imujyana ku nkombe, gupfa biba biranze.
Byukusenge avuga ko nyuma yaje kumva amasasu y’Interahamwe zije gushaka abo zica aho mu gishanga, ariko zaje zirukankanye musaza we witwaga Kanyandekwe, kuko yari yoze arazisiga, nyuma ziramuvumbura, yirutse zimurasa mu mutwe ahita apfa.
Yagize ati “Bamaze kumurasa, aho nahise ndyama mu mazi, ariko aho nari ndyamye mu mazi, mfite inzoka yanyizingiye ku kuguru, najya kwirukanka, ikubura amaso ikandeba nabi, najya gutsimbura ikubura amaso ikandeba nabi. Yanyizingiyeho, yakoze urugata runini, igashinga umutwe ikandeba, najya kugenda ikandeba nabi. Nkibwira nti iyi nzoka na yo, Kanyandekwe arapfuye, inzoka na yo irimo irambuza.
Byukusenge avuga ko yumvise abantu bavugira huruguru ye, yumvamo ijwi rya Sewabo agenda abasanga, ariko baramwihisha. Ariko akumva bavuga ko Inkotanyi zageze hafi kuri Paruwasi ya Masaka, aho bashobora kwambuka n’ubwato bakazisanga. Kuko ubwa mbere bari bamwihishe abagenda inyuma abasanga ku bwato barambukana. Gusa bongeye kubarasa nabwo baratatana, ariko Byukusenge akaba yari asanzwe azi ako gace, azamuka ajya kwa Padiri, ahasanga Inkotanyi.
Yagize ati “Ngeze munsi yo kwa Padiri, hari hari akazu ka Butiki bacururizagamo, ni ho Inkotanyi zari ziryamye. Ndahagarara ndibaza nti aba ni abasirikare, cyangwa ni abantu bapfuye. Bari biyoroshe igishashi kinini, ndacyorosora barikanga, ariko umwe arambaza ngo yewe mwa uvuye he? Mubwira ko mvuye mu rufunzo, ati iwanyu bari he? Nti barapfuye, ati baguye he? Nti mu rufunzo. Ahita ambwira ngo humura noneho ntacyo ukibaye, mpita niruhutsa ndongera ndamuhobera, aranterura, ahita ambwira ati ngwino njye kukwereka aho abandi bari…”.
Byukusenge avuga ko nyuma yo guhura n’Inkotanyi zikamushyira aho abandi bari mu byumba by’amashuri, umunsi ukurikiyeho abasirikare b’i Kanombe barashe aho bari bashyizwe, abenshi mu bo bari kumwe barahagwa. Ariko we nanone ararokoka yongera kubona za Nkotanyi zari zamutabaye na mbere. Imwe muri zo yaramuhetse, bamujyanana n’abandi bari kumwe, batangira kubitaho, babavura ibikomere, barabagaburira, ubuzima bwongera kugaruka. Ikindi ngo uretse no kubahumuriza ariko Inkotanyi zabavuraga n’ibikomere byo mu mutima kuko babaganirizaga neza, ibyo akaba abishimira Inkotanyi cyane.
Byukusenge asoza ubuhamya ashima Leta y’ubumwe yashyizeho Ikigega FARG cyamufashije kwiga no kwivuza. Nyuma arangije kwiga ngo yashatse umugabo abyara abana b’abahungu n’abakobwa, ibyishimo biragaruka. Ikindi ashima ni uko ubu ari umugore wikorera mu bucuruzi, kandi witeje imbere bigakunda abishingiye cyane ku mahirwe Leta yahaye umugore kugira ngo yigire, abikesha kandi n’amahoro Igihugu gifite.
Byukusenge ati “Icyo nabwira abacitse ku icumu, twibuke twiyubaka, ntitugaheranwe n’agahinda, kuko iyo uheranwe n’agahinda, bituma papa wawe cyangwa mama wawe wavuyeho, utamuhesheje agaciro. Ishakemo imbaraga zo kugira ngo ugire aho uva n’aho ugera kuko Leta y’Ubumwe yabidufashijemo, icyo ndagishima cyane”.
Inkuru bijyanye:
Kicukiro: Barasabwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|