Kicukiro: Barasabwa gutanga amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro

Mu gihe mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Akarere ka Kicukiro karasaba abaturage gutanga amakuru y’ahari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubukungu muri Komite Nyobozi ya IBUKA mu Karere ka Kicukiro, Kabanyana Assumpta, avuga ko hari imibiri itaragaragara, ariko abantu bakaba badatanga amakuru y’aho iri. Asaba abafite amakuru kuyatanga igashyingurwa mu cyubahiro.

Kabanyana Assumpta (wicaye imbere hagati) asanga bibabaje kuba hari abamaze imyaka 30 barahishe amakuru y'ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kabanyana Assumpta (wicaye imbere hagati) asanga bibabaje kuba hari abamaze imyaka 30 barahishe amakuru y’ahakiri imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ati: “Ibibazo tubona nk’Abacitse ku icumu kugeza uyu munsi, ni uko hari imibiri y’abacu itarashyingurwa iri kugenda igaragara nyuma y’imyaka 30 abantu barahishe amakuru. Kuba Jenoside yarabaye abacu bakicwa, n’uyu munsi bakaba bacyandagaye ku misozi, ni igikomere kuri twe. Ariko twizera ko uko Leta igenda idukangurira cyangwa tuniga kubana nk’Abanyarwanda na byo bizakemuka. Ndibwirira Abanyarwanda bagenzi banjye kugira ngo iyo ntambwe tuyitere, muri uru rugendo rwo kubaka Igihugu cyacu ndetse n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko hakiri ikibazo cy’imibiri itaraboneka, agasaba abafite amakuru kuyatanga kugira ngo imibiri ishyingurwe mu cyubahiro.

Yagize ati: “Mu rwego rw’Akarere ka Kicukiro, twahisemo kwifatanya n’abaturage ba Masaka kubera ko by’umwihariko Masaka, mwabonye ko mu myaka ibiri ishize twahabonye imibiri myinshi, dukomeza no gukangurira abantu bose bazi ahari imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yaba iri itarashyingurwa ko bahavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.”

Yavuze ko bakomeje gufasha abagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo butandukanye.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ashishikariza abafite amakuru y'ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yasabye abaturage kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside, ashishikariza abafite amakuru y’ahakiri imibiri itarashyingurwa kuyatanga

Ati: “Icya mbere ni ibiganiro no kumva ko twese duharanira kugira ngo dukomeze kwiyubaka. Ibike biboneka turabifatikanya kandi bakabigiramo uruhare (Abacitse ku icumu rya Jenoside), bareba utishoboye kurusha abandi kugira ngo afashwe kugira ngo turusheho kwiyubaka.”

Mutsinzi akomeza avuga ko hari imibiri yabonetse ikaba izashyingurwa mu cyubahiro ndetse n’abafite amakuru y’ahari imibiri bagasabwa kuyatanga kugira ngo ishyingurwe.

Ati “Ntabwo twavuga ngo imibare tuzi y’abataraboneka ingana ite, ariko abagenda baboneka tugenda dufatikanya kugira ngo dutegure kubashyingura mu cyubahiro. By’umwihariko mu Karere kacu hari imibiri yabonetse mu Murenge wa Gahanga tuzashyingura ku itariki 10 ndetse n’indi yagiye iboneka mu mirenge itandukanye harimo Kicukiro, Nyarugunga na yo tuzashyingura ku tariki 22. Ni cyo dukomeza gusaba n’ababa bazi ahandi haba hari imibiri itarashyingurwa ko bahavuga kugira ngo iyo mibiri ishakishwe tuyishyingure mu cyubahiro.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine, yavuze ko abagifite ibibazo bitandukanye bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi, nk’ubuyobozi hamwe n’abaturage, bazakomeza gukora ibishoboka byose bakababa hafi.

Yagize ati: “Icyo twabizeza ni ugukomeza kubaba hafi ariko dusaba n’abaturage batuye Akarere ka Kicukiro muri rusange gukomeza kubaba hafi.”

Muri Kicukiro hari gahunda zitandukanye zateguwe ku rwego rwa buri Murenge, abaturage bakaba basabwa gukomeza kuzitabira.

Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zifasha abantu muri ibi bihe byo kwibuka
Umuhanzi Munyanshoza Dieudonné yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zifasha abantu muri ibi bihe byo kwibuka

Inkuru bijyanye:

Uko Byukusenge yahishwe n’inka, agaburirwa n’imbwa mu gihe cya Jenoside (Ubuhamya)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka