Nyuma y’imyaka 29 hari abakekwaho Jenoside basaga 1000 batarafatwa

Mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda (NPPA) igaragaza ko hari abakekwaho ibyaha bya Jenoside barenga 1000 bakidegembya hirya no hino ku isi.

Umuhuzabikorwa w’Ishami Mpuzamahanga rishinzwe Ibyaha (ICD) mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubushinjacyaha (NPPA), Charity Wibabara, avuga ko icyo kigo cyakoze iperereza ku bakekwaho Jenoside bashakishwa n’ubutabera aho bahungiye mu bihugu bitandukanye, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Kugeza ubu, nk’uko Wibabara abivuga, mu birego 1.148 byatanzwe, n’ibyemezo mpuzamahanga byo guta muri yombi byoherejwe, 1.094 muri byo ntibirakorwaho.

Imibare itangwa n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yerekana ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) ari yo ifite abantu benshi bashakishwa, n’ibyemezo mpuzamahanga byinshi byo guta muri yombi abakekwaho Jenoside kuko hoherejweyo ibirego 408 nk’uko inkuru ya The New Times ibivuga.

Mu gushakira umuti iki kibazo, Wibabara avuga ko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwakoze ingendo z’ubugenzuzi mu bihugu bitandukanye, kugira ngo bashishikarize ishyirwaho ry’inzego z’amategeko mu bihugu bitari byahana abakoze ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu, ndetse no gushyiraho amasezerano y’impande zombi arebana no guta muri yombi no kohereza abakekwaho Jenoside.

Mu ijambo rye, atangiza Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abagize uruhare muri Jenoside n’abakomeje kubakingira ikibaba, aho bahungiye hirya no hino ku Isi.

Perezida Kagame yagize ati “Mushobora kwirukanka ariko ntimushobora kwihisha, ntaho mufite ho kwihisha ibingibi mubona byaranze amateka yacu, rero na ba bandi bafite umwanya wo kuvuga ibyo bashaka kuvuga, ibyo ari byo byose bazabivuga. Kandi bashobora no gukora ibintu byinshi bagendeye kuri ibyo, ariko ikiriho ni uko badashobora kubona aho bihisha”.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hali ubucamanza abantu badashobora gucika na limwe.Wakihisha,wahunga,etc...,aho wajya hose ntabwo wacika ubucamanza bw’imana.Kubera ko ireba hose.Icyo wakora gusa,nuko wakemera icyaha,ukayisaba imbabazi,ukihana ntuzongere gukora ibyaha.Nibwo ikubabarira.Abihisha,abanga kureka ibyaha,etc...,abo bose izabarimbura ku munsi wa nyuma,isigaze abayumvira nkuko bible ivuga.Aho baba bali hose.

masengo yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka