Mushobora kwiruka ariko ntaho kwihisha mufite - Perezida Kagame

Ijambo Umukuru w’Igihugu yavuze atangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Gatanu tariki 07 Mata 2023, Perezida Paul Kagame yahisemo gukoresha Icyongereza, kugira ngo ubutumwa yari afite bubashe kumvwa n’umuryango mpuzamahanga hatagombeye ubusemuzi.

Ni ubutumwa by’umwihariko bwari bugenewe abagize uruhare muri Jenoside n’abakomeje kubakingira ikibaba, aho bahungiye hirya no hino ku Isi.

Perezida Kagame yagize ati “Mushobora kwirukanka ariko ntimushobora kwihisha, ntaho mufite ho kwihisha ibingibi mubona byaranze amateka yacu, rero na babandi bafite umwanya wo kuvuga ibyo bashaka kuvuga, ibyo ari byo byose bazabivuga. Kandi bashobora no gukora ibintu byinshi bagendeye kuri ibyo, ariko ikiriho ni uko badashobora kubona aho bihisha”.

Akomoza ku buhamya bwatanzwe n’umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside, wavuze ku nzira y’umusaraba yanyuzemo akabasha kurokoka, nyuma yo guhinduranya imirongo y’abicwaga mu buryo bubiri (abicishwaga imihoro kubera ko nta mafaranga n’abaguraga kwicwa barashwe), akabasha kuva mu w’abaraswaga akiruka akabacika, Perezida Kagame yavuze ko umuntu aramutse afite amahitamo hagati yo kugira ineza no kuba umunyakuri, ibyiza ni uguhitamo kuba umuntu mwiza, kubera ko guhitamo kugira ineza, uba ubaye n’umunyakuri.

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Ariko icyo gihe ineza nta yari ihari, ibyo rero, ni byo dukomeza kurwana nabyo umunsi ku munsi. Uyu munsi twahuriye hano ngo duhe icyubahiro ibitambo bikomeje gutangwa n’abacitse ku icumu kandi twibuka abo twabuze bose, muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndavuga uburyo abantu bakomeje guhigwa no kwicwa kubera abo bari bo, kandi nta muntu n’umwe hano cyangwa ahandi hose ku Isi uhitamo icyo ari cyo muri uri rwego, nta n’umwe wigeze ahitamo ubwoko, ibara ry’uruhu, umuryango n’ibindi”.

Ati “Hari byinshi dushobora guhitamo kuba byo, dushobora guhitamo aho dusengera…ariko ntushobora guhitamo kuba umuntu uhigwa, ndetse n’ababahigaga, nabo ubwabo ntabwo bahisemo kuba muri ubwo bwoko, ibintu nk’ibyo”.

President Kagame yafashe n’umwanya wo gushimira Abanyarwanda ubutwari n’imbaraga bakomeje kugaragaza, mu kwanga guheranwa n’amateka mabi yashegeshe Igihugu cyabo.

Yagize ati “Ariko Banyarwanda, ndabashimira mwese kuba mwaranze guheranwa n’aya mateka y’incamugongo, abantu babashije guhindura urupapuro batera intambwe ijya mbere, biyemeza kureka guheranwa n’agahinda n’amarira. Abantu biyemeje guhobera ubuzima ndetse barashikamye biyemeza gukora ikintu kigoye cyane…biyemeje kubabarira, yego byarakozwe, ariko ntidushobora kwibagirwa”.

Nk’ibisanzwe, ibikorwa byo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, buri mwaka bibimburirwa no gucana urumuri rw’icyizere, bigaherekezwa n’indirimbo, aho uyu munsi haririmbye abanyeshuri biga muzika mu ishuri rya Nyundo.

Reba ibindi muri iyi video:

Inkuru bijyanye:

Nyuma y’imyaka 29 hari abakekwaho Jenoside basaga 1000 batarafatwa

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka