Musanze: Hagiye kubakwa urwibutso rushya rwa Muhoza no gusana izitakijyanye n’igihe

Akarere ka Musanze karatangaza ko kagiye kubaka urwibutso rushya rwa Muhoza mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza.

Urwibutso rwa Muhoza imibiri iracyashyinguwe mu itaka
Urwibutso rwa Muhoza imibiri iracyashyinguwe mu itaka

Iyi ntambwe itewe nyuma y’imyaka myinshi ishize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu gihirahiro n’agahinda baterwaga no kuba ababo bishwe bagashyingurwa ahatabahesheje icyubahiro, dore ko imibiri kugeza ubu ikiri mu itaka ryateweho umucaca aho inyagirwa mu gihe cy’imvura.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza rushyinguwemo imibiri ikabakaba 800 y’abiciwe mu cyahoze ari Cour d’appel ya Ruhengeri, ubu ni urukiko rukuru, urugereko rwa Musanze.

Abari bahahungiye baturutse mu cyahoze ari Superefegitura ya Busengo ubu ni mu Karere ka Gakenke, abandi baturuka mu cyahoze ari Komini Kigombe na Kinigi bizezwa n’ubutegetsi bwariho icyo gihe ko barokorerwa muri iyo nzu y’ubutabera.

Aba ni bo baje kwicwa tariki ya 15 Mata 1994 n’interahamwe zibakura muri uru rukiko aho bari biciwe zibajugunya mu cyobo kinini cyari cyaracukuwe inyuma yaho gato ari na ho haje kugirwa uru rwibutso rw’ubu rwa Muhoza.

Akarere ka Musanze kavuga ko kubaka urwibutso rushya byamaze kwemezwa dore ko amafaranga azakoreshwa mu mirimo yo kubaka icyiciro cya mbere yateganyijwe mu ngengo y’imari y’umwaka ugiye gutangira. Rwiyemezamirimo wo kurwubaka na we ngo yamaze kuboneka, akarere kakavuga ko igisigaye ari inyigo igomba gukorwa mu gihe kitarenze amezi abiri ari imbere, bikazakurikirwa no kurwubaka.

Ku cyahoze ari cour d'appel hiciwe Abatutsi bajugunywa mu cyobo cyaje kugirwa urwibutso rwa Muhoza
Ku cyahoze ari cour d’appel hiciwe Abatutsi bajugunywa mu cyobo cyaje kugirwa urwibutso rwa Muhoza

Habyarimana Jean Damascene Umuyobozi w’akarere agira ati: “Ni umwanzuro twagezeho dufatanyije na Ibuka, CNLG, yaba ku rwego rw’igihugu, akarere n’abarokotse Jenoside ku buryo dutanga icyizere ntakuka cyo kuba ibi twemeranyije bizashyirwa mu bikorwa vuba aha”.

Umwihariko w’uru rwibutso rwa Muhoza wo kuba imibiri irushyinguwemo ikiri mu itaka unagaragara ku rwibutso rwa Kinigi, aho zombi uretse kubwirwa amateka y’Abatutsi bazishyinguwemo nta kindi kimenyetso kiyagaragaza mu buryo bufatika nk’uko usanga ku zindi nzibutso zo hirya no hino mu gihugu biba bimeze.

Ku rwibutso rwa Kinigi rushyinguwemo Abatutsi bishwe kuva mu 1990 mu gihe cy’igerageza rya Jenoside, ho hakaba hateganywa kurwagura binyuze mu kugura ubutaka burukikije kugira ngo bizakemure ikibazo cy’ababura uko bisanzura mu gihe cyo kuhibukira kuko bahagarara mu muhanda nyabagendwa wa kaburimbo uri imbere yarwo kubera kuba hato.

Urwibutso rwa Busogo rwo biteganyijwe ko ruzakikizwa uruzitiro mu rwego rwo gusigasira umutekano warwo dore ko rwubatse hafi neza y’umuhanda ahatazitiye. Ibi byose ngo bigomba kuba byakozwe mu ngengo y’imari y’umwaka uri hafi gutangira.

Urukuta rwubatswe kuri uru rukiko ruriho amwe mu mazina yamenyekanye y'abahiciwe muri Jenoside
Urukuta rwubatswe kuri uru rukiko ruriho amwe mu mazina yamenyekanye y’abahiciwe muri Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze avuga ko uru rwibutso rwa Muhoza biteganyijwe ko ruzimurwa, aho rusanzwe ruri nta yindi mirimo igomba kuhakorerwa uretse kuzahatunganya neza hagashyirwa ibimenyetso hagamijwe gusigasira amateka y’abahajugunywe ubwo Jenoside yakorwaga; ibi bikazajya binafasha abakenera kuhasura kumenya amateka y’icyo gihe n’uko byagenze.

Ni icyemezo muri rusange kije gisanga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bamaze imyaka 25 bari mu gihirahiro baterwaga no kuba ababo badashyinguwe mu buryo bubahesha icyubahiro.

Mukamuvara Claudine warokotse Jenoside agira ati “Iyi myaka yose ishize twibaza impamvu abacu badashyingurwa mu buryo bubasubiza agaciro bambuwe, bakaba bakinyagirwa n’imvura mu itaka ryarengewe n’umucaca; njye mbifata nko kutabiha agaciro kuko ubushobozi bwo kubikora tutavuga ko bwigeze bubura”.

Undi witwa Mukashyaka Judithe na we yagize ati “Tubona za Etage zizamurwa, imihanda ya kaburimbo igatunganywa, n’ibindi bikorwa remezo ntarondoye bigashyirwaho, ariko wajya kureba inzibutso zishyinguwemo abacu ugasanga nta gifatika zikorerwa; rwose bikorwe vuba natwe bituruhure imitima ikomeje gushengurwa no kubona abacu badasubizwa agaciro kabo”.

Ni kenshi ubuyobozi n’abarokotse Jenoside bo mu Karere ka Musanze bagiye bagirana ibiganiro ku cyifuzo cyo kubaka urwibutso rumwe rujyanye n’igihe rugashyingurwamo imibiri iri mu inzibutso zose, cyangwa gufata ishyinguwe mu rwibutso rwa Muhoza ikimurirwa mu rwa Busogo ariko ntibyumvikanweho, ku mpamvu z’umwihariko w’amateka ya buri gace izi nzibutso ziherereyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka