CNLG iramagana icyifuzo cya Kiliziya Gatolika cyo ‘korohereza’ abasaza bakoze Jenoside

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène ntiyemeranya n’abasaba ko abageze mu zabukuru bahamijwe ibyaha bya Jenoside boroherezwa ibihano.

Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside
Bamwe mu bayobozi bakuru bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside

Yabivuze kuri uyu wa gatandatu tariki 13 Mata 2019 mu kiganiro yagejeje ku bitabiriye umuhango wo kwibuka Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ruherereye mu Karere ka Kicukiro.

Muri icyo kiganiro cyagarutse ku ruhare rwa politiki mbi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’urwa politiki nziza mu kubaka igihugu, Dr Bizimana yatanze ingero z’uburemere bw’ibyaha bya bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside ubu bageze mu zabukuru, abishingiraho avuga ko imbabazi baherutse gusabirwa na Kiliziya Gatolika mu Rwanda zikwiye kwitonderwa.

Dr Bizimana yagize ati “Aba bantu ngiye ntangaho ingero, nahoze ndeba nsanga abato barengeje imyaka 75, abandi ba Kabuga bari hejuru y’imyaka 80. Iyo hari abantu rero bamwe na bamwe bavuga bati aba basaza nimubarekure barakuze, kandi ari bo baroze u Rwanda muri ubu buryo, nkeka ko ari ukwirengagiza ukuri.”

Dr Bizimana yakomoje kuri iyo ngingo nyuma y’uko Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda baherutse gusaba inzego zibishinzwe ko zasuzuma uburyo abafungiye Jenoside bakuze n’abarwaye bakoroherezwa ibihano.

Icyifuzo cyabo cyatambukijwe mu butumwa bwasomwe muri Kiliziya zose zo mu Rwanda ku cyumweru tariki 07 Mata 2019, umunsi w’amasengesho wahuriranye no gutangira icyunamo.

Muri icyo kiganiro kandi, Dr Bizimana yashimye abanyapolitiki beza babaye indakemwa.

Ati “Batubere urugero rwo kubona ko Politiki nziza dufite irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umuryango wa FPR Inkotanyi ari politiki igomba gushyigikirwa na buri wese kubera akamaro kanini ifitiye u Rwanda.”

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki 12 bahagaze ku kuri kwabo, banga politiki mbi itandukanya Abanyarwanda. Rushyinguyemo n’abandi bantu bagera ku bihumbi 15 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye bava mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali.

Muri uwo muhango habayeho n’ibikorwa byo gushyira indabo ku rwibutso no kunamira abashyinguye muri urwo rwibutso rwa Rebero.

Inkuru bijyanye:

Kiliziya Gatolika yasabye imbabazi kubera ibyo iherutse gutangaza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka