“Uzambara ibara rya move mu cyunamo ntazabihanirwa” - Minisitiri Mitali

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Protais Mitali, aratangaza ko kugeza ubu umuntu uzambara ibara rya move nk’uko byari bisanwe atazabihanirwa n’amategeko kuko ngo nta kosa azaba akoze.

Ibi Minisitiri Mitali abitangaje nyuma y’uko abatari bake bibazaga uko bazabona ibitambaro bisa n’ibara ry’Ivu ryasimbuye irya move mu gihe cy’icyunamo. bavuga ko kuba bimaze igihe gito bitangajwe bitazorohera abantu kubona umwanya uhagije wo kurishaka

Mininsitiri Mitali yasabye abacuruzi ko bagerageza gushakisha ibitambaro bisa n’iri bara kugirango ababishaka babibone hafi. Ariko abatari bacye bakomeza kwibaza kuri iri bara kuko bavuga ko risa n’ivu kandi ivu rikaba rigira amabara atandukanye bitewe n’ibiti cyangwa ikindi icyo aricyo cyose yatwitswemo.

Mitali avuga ko hari ibara ryabugenewe bahisemo kandi ryatangiwe kugezwa ahantu hatandukanye kugirango ribashe kumenyekana birushijeho. Akomeza avuga ko mu gihe umuntu atabashije kubona igitambaro gisa n’ivu nko akaramuka yambaye igisa na move ngo nta kosa na rito azaba akoze kuko ibi bitambaro bitaramenyekana.

Ibara ry’ivu riva mu mateka nyarwanda aho mu mucyo wa cyera, uwaburaga uwe yirabaga ivu byerekana ko ari mu kababaro cyangwa yunamiye uwe yabuze.

Ku cyerecyeranye n’uko icyunamo gihuriranye n’umunsi w’icyumweru, Minisitiri avuga ko kimwe muri ibi byombi bitazabangamira ikindi.

Yagize ati: “Abakora amateraniro cyangwa misa ntibazangamirwa n’imihango yo kwibuka n’iyi mihango nayo ntizabangamirwa na misa cyangwa andi materaniro kuko ababikora batazarenza i saa yine kugirango no kwibuka bitangire”.

Imihango yo kwibuka ikaba iteganijwe kubera kuri buri mudugudu. Abayobozi bakaba basabwa gutegura iki gikorwa maze bagategura aho iyi mihango izabera cyane ko imidugudu akenshi itagira aho ikorera hazwi.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

OOOOO--- biteye ubwoba . Ngo imidugudu ntaho ikorera hazwi!!!!! Ikorera mu kirere!!!!!

yududu yanditse ku itariki ya: 6-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka