Urwunge rw’amashuri Runda Isonga bibutse abarezi n’abanyeshuri bazize Jenoside

Abanyeshuri n’abarezi b’Urwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga ruri mu karere ka Kamonyi, tariki 28/6/2012, bibutse abanyeshuri 31 n’abarezi 5 bo ku Ishuri ribanza rya Runda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uwo muhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwerekeza ahitwa ku Munzenze ahari icyobo cyajugunywemo imibiri myinshi y’Abatutsi. Abitabiriye uwo muhango bagarutse ku bwitange n’umurava abarezi bishwe bakoranaga ndetse n’uburere bwiza bwaranze abanyeshuri bahigaga.

Niyonteze Elina, umurezi wakoranye n’abarezi batanu bigishaga kuri icyo kigo bishwe muri Jenoside, ashima ubwitange n’umurava abo barezi bishwe bagaragazaga mu kazi no mu gukunda igihugu.

Niyonteze Elina, umurezi wakoranye n'abarezi batanu bigishaga kuri icyo kigo bishwe muri Jenoside.
Niyonteze Elina, umurezi wakoranye n’abarezi batanu bigishaga kuri icyo kigo bishwe muri Jenoside.

Bamwe mu barimu bigishaga kuri icyo kigo bagaragazaga ubwitange mu kazi kabo harimo uwitwaga Claudien, Ntabyera Jean n’umufasha we Nyirabajyinama Agnes, Kagaba Philemon wari umuyobozi w’ikigo ndetse na Masabo Pierre Celestin wari warajyanywe kwigisha ku ishuri ribanza rya Gihira.

Niyonteze yasabye abanyeshuri kuzahora bibuka izo nzirakarengane zakoreye ikigo cyabo kuko umurava bakoranaga watumye ikigo cyabo kigira umubare munini w’abanyeshuri batsindira gukomeza amashuri yisumbuye.

Mu buhamya bwe, Uwantege Solange warangije kwiga kuri icyo kigo mu 1993, atsindiye gukomeza amashuri yisumbuye, avuga ko abo barimu bitangiraga abanyeshuri bose nta kuvangura, baharanira ko bose bazagira icyo bigezaho.

Abanyeshuri b'Urwunge rw'amashuri rwa Runda Isonga mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.
Abanyeshuri b’Urwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga mu rugendo rwo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

Uwantege yasobanuye ko bamwe mu banyeshuri batagiraga amahirwe yo gutsinda kubera politiki y’iringaniza. Nawe ngo yatsinze kubera ko yari yaraje kwiga kuri iryo shuri ariko abarurirwa mu Ntara ya Kigali Ngari aho ababyeyi be bakomokaga.

Uwantege asaba abanyeshuri biga ku Rwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga kwirinda ikintu cyose kibaganisha ku macakubiri, yaba aturutse ku nyigisho z’ababyeyi cyangwa iz’abarezi.

Bizimana Emmanuel, wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo, yagarutse ku karengane kagiye gakorerwa Abatutsi kuva mu 1959, ubwo yigaga kuri iryo shuri mu mwaka wa mbere, aho umwe mu barimu wabigishaga yababajije abari Abatutsi, yarangiza akababwira ko akabo kagiye kuba.

Bizimana Emmanuel, wari uhagarariye imiryango y'ababuze ababo.
Bizimana Emmanuel, wari uhagarariye imiryango y’ababuze ababo.

Ako karengane kandi kakorewe no ku bana be batatu bahize bakaba baraguye muri Jenoside, kuko mwarimu wabo yabahagurutsaga akereka abandi uko Umututsi aba ameze.

Bizimana wakurikiranye amateka ya Runda kuko ariho avuka akaba ari naho yakuriye, arasaba abarezi kwirinda kubiba amacakubiri mu bo bigisha, bagaharanira kubatoza kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza.

Itorero ry’Abapresipiteriyene mu Rwanda ricunga Ishuri rya Runda ryasabye imbabazi ko ntacyo ryakoze ngo bakumire Jenoside mu bayoboke bayo; nk’uko byatangajwe na Rubyagiza Sophoni, ushinzwe uburezi muri iryo torero.

Rubyagiza arasaba abarezi n’ababyeyi kuganiriza abana ku mateka yibyabaye, kandi nabo bakikosora kuko bishoboka ko hari ibyo batakoze kubera ubugome cyangwa se ubugwari.

Urwunge rw’amashuri rwa Runda Isonga, rufite abanyeshuri barenga 1300 n’abarezi 33, bakaba bibutse abanyeshuri 31 n’abarezi 5 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka