Urubyiruko rurasabwa gukoresha imbaraga rufite mu kurwanya Jenoside

Abayobozi banyuranye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza icyunamo mu Karere ka Nyarugenge, basabye urubyiruko gukoresha imbaraga rufite mu kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Babivugiye mu gutangiza kwibukaku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi, byabereye ku kibuga cy’Umuryango Mutagatifu ( Sainte Famille) kuri uyu wa 7 Mata 2017. Akarere ka Nyarugenge ngo kakaba kahisemo aha hantu kubera amateka akomeye hafite yo mu 1994.

Abayobozi bashyira indabo ku rwibutso bubakiye abiciwe kuri Sainte Famille.
Abayobozi bashyira indabo ku rwibutso bubakiye abiciwe kuri Sainte Famille.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, yavuze ko kuba urubyiruko rugize umubare munini w’Abanyarwanda ari imbaraga zifitiye akamaro igihugu.

Yagize ati “Mu gihe cya Jenoside urubyiruko ni mwe mwakoreshejwe cyane, ingufu mwakoresheje rero murasabwa kuzikuba kenshi murwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, mwibanda ku mbuga nkoranyambaga kuko ari zo abayipfobya bakunze kwifashisha, mwe mukagaragaza ukuri”.

Akomeza avuga ko ubu ari bwo buryo bwo gufasha abayobozi b’igihugu mu nzira nziza barimo yo kucyubaka.

Busabizwa Parfait avuga ko kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo uhereye mu muryango ari byo bituma iranduka burundu.
Busabizwa Parfait avuga ko kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo uhereye mu muryango ari byo bituma iranduka burundu.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Nyarugenge, Rutayisire Masengo, wanarokokeye kuri Sainte Famille, avuga ko ibyahabereye byari birenze ubwenge bwa muntu.

Ati “Interahamwe zarazaga buri munsi zigatwara abantu, karundura ni abantu 275 ziciye hano mu kibuga ziyobowe n’uwari Jenerali Munyakazi, nyuma azana amakamyo apakira imirambo ijyanwa ahantu tutaramenya kugeza ubu kuko yarinze apfa yaranze kutubwira aho babajugunye”.

Rutayisire ashimira ingabo zari iza FPR Inkotanyi kuko ngo ari zo zabashije kurokora abantu basaga 1700 mu bari barahahungiye, akanashima Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda idahwema kwita ku bacitse ku icumu.

umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, asaba urubyiruko gukoresha imbaranga rufite mu kurwanya Jenoside.
umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba, asaba urubyiruko gukoresha imbaranga rufite mu kurwanya Jenoside.

Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, Busabizwa Parfait, yavuze ko kurwanya Jenoside biba byiza bihereye mu muryango.

Yagize ati “Turasabwa kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo duhereye mu miryango kuko ari ho hari abana n’urubyiruko bakunze kumva ibyo ababyeyi bababwira, tugahera mu midugudu no mu kazi kaduhuza buri munsi, bizatuma itazongera kuba ukundi.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kuzitabira ku bwinshi ibiganiro bizajya bitangwa muri iki cyumweru, ndetse n’izindi gahunda zose zateguwe zijyanye no kwibuka.

Abaturage bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22.
Abaturage bitabiriye ku bwinshi igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka