Urubyiruko rurakangurirwa kugira uruhare rugaragara muri gahunda z’icyunamo

Urubyiruko nk’imbaraga n’amizero by’igihugu ndetse n’imbaraga zakoreshwa mu gusigasira amateka yaranze u Rwanda, rurasabwa kugaragaza uruhare rwarwo muri gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, mbere y’amasaha make ngo u Rwanda n’isi bitangire kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhuzabikorwa w’Inama y’igihugu y’Urubyiruko, Philbert Uwiringiyimana, yasabye urubyiruko guhagarika gahunda rwari rusanzwe rukora zagaragara nk’izidaha kwibuka agaciro.

Uwiringiyimana yibukije urubyiruko ko rudakwiye gufata igihe cyo kwibuka nk’igihe cyo kwiryamira cyangwa guhura n’incuti bitwaje ko bagiye ahabera igikorwa cyo kwibuka. Abanyamakuru nabo basabwe gufata iya mbere mu gushyira mu bikorwa ibyo baba bakangurira abandi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, Alphonse Nkuranga, yavuze ko amateka agomba gusigasirwa n’urubyiruko akabikwa mu buryo bujyanye n’igihe tugezemo bityo na bo mu gihe kizaza bakazayasanga.

Ku bijyanye no kuba hafi abacitse ku icumu, Nkuranga yijeje abari mu nama ko Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ifasha urubyiruko rwacitse ku icumu rushaka kwiteza imbere. Yatanze urugero rw’ishyirahamwe ry’ubuhinzi ry’urubyiruko rwacitse ku icumu ry’i Nyamagabe, bahawe inka ebyiri z’inzungu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: “Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi: Twigire ku mateka, twubaka ejo hazaza”.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka