Urubyiruko rurahamagarirwa kwandika ruvuguruza abapfobya Jenoside

Senateri Tito Rutaremara arahamagarira urubyiruko kwandika amakuru avuguruza ayo abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bakwirakwiza.

Yabisabye urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana, tariki 17 Mata 2016, ubwo yaruganirizaga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’inkomoko y’amacakubiri yateye iyo Jenoside.

Senateri Tito Rutaremara yabwiye urubyiruko ko rushyize imbaraga hamwe nta cyarunanira.
Senateri Tito Rutaremara yabwiye urubyiruko ko rushyize imbaraga hamwe nta cyarunanira.

Nubwo ayo macakubiri yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, hari abakomeje kuyihakana no kuyipfobya.

Benshi ngo babikora bandika amakuru y’ibinyoma bakwirakwiza bifashishije imbuga nkoranyambaga, urubyiruko rugasabwa kujya runyomoza ayo makuru kuko benshi mu barugize bakoresha izo mbuga nkoranyambaga, nk’uko Senateri Tito Rutaremara abivuga.

Ati “Urubyiruko rw’ubu, nta mwana urangiza amashuri yisumbuye atazi za Facebook. Ushobora kwandika ugashyira amakuru kuri interineti, ushobora no kwandika igitabo. Si ngombwa ngo wandike igitabo kizahabwa ibihembo byo kwandika, si ngombwa kandi ngo wandike mu Kinyarwanda cyiza cyangwa Igifaransa n’Icyongereza byiza, icya mbere ni ibitekerezo.”

Urubyiruko rwitabiriye ikiganiro cya Senateri Tito Rutaremara.
Urubyiruko rwitabiriye ikiganiro cya Senateri Tito Rutaremara.

Urubyiruko rwinshi rugenda ruyoboka imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na Whatsapp zikoreshwa mu guhanahana amakuru.

Izo mbuga zihuza abantu b’ingeri zose ku buryo n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bazikoresha bakwirakwiza ingengabitekerezo yabo.

Nyuma yo kuganirizwa, urwo rubyiruko rwiyemeje kuzikoresha mu gutanga amakuru y’ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Shema Jean Bosco w’imyaka 19 yagize ati “Imbuga nkoranyambaga tugiye kuzibyaza umusaruro. Nk’uko abandi babona imbaraga zo kuzikoresha bapfobya Jenoside, natwe tugiye kongera imbaraga mu kuzikoresha tuvuga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Senateri Tito yacaniye urubyiruko urumuri rw'icyizere.
Senateri Tito yacaniye urubyiruko urumuri rw’icyizere.

Bagirinka Jeannette wo mu murenge wa Kigabiro we ntiyari asanzwe akoresha imbuga nkoranyambaga, ariko ikiganiro bahawe na Senateri Tito Rutaremara ngo cyatumye afata umwanzuro wo gutangira kuzikoresha kugira ngo abone uko yajya agaragaza ukuri ku mateka ya Jenoside.

Abavutse nyuma ya Jenoside bamenye igisobanuro cy’Umuhutu n’Umututsi

Bamwe mu bana bavutse nyuma ya Jenoside bitabiriye icyo kiganiro bavuga ko bari basanzwe bumva amagambo “Umuhutu n’Umututsi” agaruka kenshi igihe havugwa amateka ya Jenoside, ariko ntibamenye igisobanuro n’inkomoko byayo.

Ikiganiro bahawe na Senateri Tito Rutaremara ngo ni cyo cyatumye babona ibisobanuro birambuye kuri ayo magambo n’uburyo yagizwe iturufu mu mugambi wo kurimbura Abatutsi, nk’uko Shema Jean Bosco avivuga.

Ati “Ikintu nungutse gikomeye ntari nzi, ni ukumenya imvano yo kwita umuntu Umututsi cyangwa Umuhutu aho byaturutse, nabyumvaga gusa bikansiga mu rujijo ariko Muzehe Tito atuvanye muri urwo rujijo, tumenye byinshi ku mateka y’igihugu cyacu.”

Senateri Tito Rutaremana yasabye urubyiruko kurwanya amacakubiri.
Senateri Tito Rutaremana yasabye urubyiruko kurwanya amacakubiri.

Senateri Rutaremara yasabye bene abo kujya basura inzibutso n’ahandi habitse amateka ya Jenoside kugira ngo barusheho kuyasobanukirwa. Benshi biyemeje kujya basura inzibutso, ariko bakanaganiriza abasaza b’inyangamugayo kugira ngo barusheho gusobanukirwa byinshi ku bijyanye n’amateka y’u Rwanda.

Imbaraga z’urubyiruko ahanini ni zo zakoreshejwe muri Jenoside, bitewe n’uko rwari rwabibwemo amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Senateri Tito Rutaremara yasabye urubyiruko rw’iki gihe kujya rushishoza rukirinda abarushora mu macakubiri, ahubwo rugaharanira gukora cyane kugira ngo u Rwanda rukomeze gutera imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka